South Africa: Zindzi Mandela, umukobwa wa Nelson Mandela yapfuye – UMUSEKE
  • 26/09/2020 5:52 00

South Africa: Zindzi Mandela, umukobwa wa Nelson Mandela yapfuye

Zindzi Mandela-Hlongwane — umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Nelson Mandela — yapfuye ku myaka 59 nk’uko byemejwe na Nelson Mandela Foundation kuri uyu wa Mbere.

Umukobwa wa Nelson Mandela yapfuye afite imyaka 59

Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rwa Zindzi. Ikinyamakuru cya Leta SABC cyatangaje ko yapfiriye mu bitaro by’i Johanesburg kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020.

Abanyafurika y’Epfo benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Mme Zindzi.

Zindziswa “Zindzi” ni umukobwa wa Winnie Madikizela-Mandela na Nelson Mandela, yavukiye i Soweto. Kuva mu 2014 yari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark.

Zindzi yapfushije se – Mandela – mu kwa 12/2013, mu kwa kane 2018 apfusha nyina Winnie Madikizela-Mandela.

Mme Zindzi asize abana bane n’umugabo.

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Pole sana.Urupfu ni iwabo wa twese.Ejo tuzamukurikira twese.Icyo twagombye gukora ni ugushaka Imana mbere yuko natwe dupfa.Ntiduhere gusa mu gushaka ibyisi.Kandi ntitwishinge abavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana. Abashaka imana bakiriho,Imana izabazura ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe babivuze.

  • Abavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana biba ari ubuyobe.Ngo dufite icyo bise Roho idapfa!!! Hahahahaaaa!!! Ntabwo bazi ko iyo Roho idapfa yahimbwe n’Abagereki batizeraga Imana dusenga.Babyemera mu cyuka gusa.Aho kuvuga ko Lazaro yitabye Imana,Yezu yavuze ko Lazaro yapfuye.Uko niko kuli.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *