Stade Amahoro ishobora kwakira Finale ya CAF Champions League - UMUSEKE
  • 28/03/2020 9:57 17

Stade Amahoro ishobora kwakira Finale ya CAF Champions League

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Ahmad Ahmad; Visi Perezida wa CAF, Constant Omari n’Umunya-Cameroun, Samuel Eto’o bagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame mu mpera z’icyumweru twasoje, amakuru avuga ko mu byo baganiriyeho harimo no kuba umukino wa nyuma wa CAF Champions League wazabera muri Sitade Amahoro.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène; Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad; Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Constant Omari n’Umunya-Cameroun, Samuel Eto’o Fils

Ku wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare, Ahmad Ahmad n’igihangange Samuel Eto’ basuye u Rwanda, bukeye ku cyumweru bari i Gabiro ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga Umwiherero w’Abayobozi Bakuru, ndetse nyuma yaje guhura na bo baraganira.

Aba bayobozi bagize umwanya wo gusura Stade Amahoro mu rwego rwo gusuzuma niba yujuje ibisabwa kugira ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma wa CAF Champions League wa 2019/2020 uteganyijwe kuba muri Gicurasi uyu mwaka.

Ahmad Ahmad; Visi Perezida wa CAF, Constant Omari na Samuel Eto’o ikinyamakuru Africasports.net kivuga ko bimwe mu byo baganiriye na Paul Kagame harimo kuba u Rwanda rwazakira Finale ya CAF Champions League w’uyu mwaka.

Muri Nyakanga 2019 CAF yemeje impinduka mu buryo imikino ya nyuma ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup yakinwagamo, muri uyu mwaka no mu izakurikira, umukino wa nyuma uzaba umwe aho kuba ibiri ubanza n’uwo kwishyura, kandi umubere ku kibuga cyatoranyijwe.

Mu mpinduka nshya byari byatangajwe ko ibihugu bya Misiri, Gabon, Sudani, Maroc na Afurika y’Epfo bifite amahirwe yo kwakira umukino wa nyuma wa Champions League.

Ikemezo cya nyuma ku mujyi uzakira uriya mukino cyagombaga gutangazwa ku wa 9 Gashyantare 2020.

Kugeza ubu iri rushanwa rigeze muri ¼, risigayemo amakipe ya Al Ahly (Misiri), Zamalek SC (Misiri), TP Mazembe (RDC), ES Tunis (Tunisie), Raja Casablanca (Maroc), Wyadad Casablanca (Maroc), Étoile du Sahel (Tunisie) na Mamelodi Sundwons (Afurika y’Epfo).

Tariki ya 28 Gashyantare 2020 nibwo hazakinwa imikino ibanza muri ¼ mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 29 Gicurasi 2020, ushobora kubera mu Rwanda nk’uko Africasports.net.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Regis yabwiye Umuseke ko ibyavuye mu biganiro bariya bayobozi ba CAF bagiranye n’abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame na Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad na Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Constant Omari i Gabiro

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Buriya se muri GICURASI 2019 Stade amahoro izaba imaze kuvugururwa?

    • Wowe ntabwo uzi kata ziba muri domaine ya ruhago. Kandi ziba ku isi hose. Sepp Blatter uzi uko yavuyeho ndetse n’aba commissaire bamukurikiye uzi uko bamwe banafunzwe abandi bagakomanyirizwa hose kubera ruswa. Uburyo umutungo wa FIFA ubarirwa mu mamiriyari unyerezwa kandi nta musoro n’umwe FIFA itanga, bikwerekako iri shyirahamwe nta bunyangamugayo buriranga. Kugirango ibinyamakuru bibon’uburenganzira bwo gutambuts’imipira, ndetse no kugirango abacuruzi babashe kwamamaza mugihe cy’imikino, ruswa ibamo ntiba inihishiriye ni ibintu bimenyerewe. Uburyo Zinedine Zidane w’umuherwe yariye akantu kugirango Qatar izakire igikombe cy’isi cyo muri 2022, bikwereka uko ako kantu kaba kangana. Qatar nta kipe y’igihugu yagiraga, nta kibuga yagiraga, byose babyubatse imaze gutsinda icyitwa amatora ndetse byatwaye ubuzima bw’abafundi babyubakaga bagera mu bihumbi. Uburyo ababyubatse bakoreshwaga nk’imfungwa cyangwa abacakara isi yose irebera, nabyo ni ibyo kwibazaho. Kuba izuba ryaho n’ubushyuhe bwaho butemerera n’igikoko icyaricyo cyose gukandagira hanze mu kwezi kwa gatandatu ariko bakavugango abazungu baturuka mu bukonje bazajye gukinirayo, nabyo bikwereka imbaraga aba barabu bashyizemo. Rero, kuba Stade Amahoro ari iya nyuma muri ziriya eshanu bavuze, ikindi ikaba itanafit’imyanya ihagije, ibyo ni akabazo toto sana bagakemuye muminota ibiri. Uriya munya Madagascar n’uriya munyekongo, baroroshye cyane kubapfumbatish’akantu bagaceceka, ubundi mu rwa Gasabo tukivug’imyato y’ibyo twagezeho mu bukerarugendo no mu mikino. Ngayo nguko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *