Ahererekanya ububasha na Minisitiri mushya ushinzwe Umuco na Siporo kuri uyu wa mbere, Hon Julienne Uwacu yabwiye umusimbuye Esperance Nyirasafari ko iyi Minisiteri ari ngari, anamubwira imishinga asize ko yayikomeza. Iyi mishinga iracyari mu nyandiko.

Hon Uwacu ahererekanya ububasha na Minisitiri Nyirasafari (iburyo)
Julienne Uwacu azibukwa ko mu gihe cye u Rwanda rwakiriye amarushanwa nyafurika anyuranye akagenda neza nubwo hatabuzemo ibibazo bimwe na bimwe.
Yabwiye umusimbuye ko asize imishinga minini irimo kubaza za stade mu bice by’Iburasirazuba bw’u Rwanda, ndetse na stades mu turere twa Nyagatare na Bugesera
Yamubwiye kandi umushinga asize wo kubaka stade yo kwakira imikino y’intoki (petit stade) ijyamo abantu 10 000 ngo izubakwa inyuma ya stade Amahoro ndetse n’umushinga wo kwagura igicumbi k’intwari.
Iyi mishinga yose iracyari mu mpapuro nta urajya mu ngiro.
Yamubwiye ko Minisiteri aje kuyobora ibikorwa byayo biri mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda amwizeza ubufatanye.
Minisitiri NYirasafari avuye muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yasabye abo asanze ubufatanye no gukorera hamwe kugira ngo akomereze aho mugenzi we yari ageze.
Avuga ko Politiki ya sport n’umuco isanzwe ihari we aje gukomeza kubishyira mu bikorwa, ariko bitashoboka adakoranye neza n’abo asanzwe.
Hon Uwacu yashinzwe iyi Minisiteri asimbuye Amb Joseph Habineza igihe yari ayimazemo amezi atandatu gusa avuye guhagararira u Rwanda muri Nigeria.
Mbere yabwo Hon Uwacu yari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko.
Jean Paul Nkundineza
UMUSEKE.RW
3 _
Genda UWACU JULIENNE TUZAHORA TUKWIBUKA URU MUDAMU USOBANUTSE PEE KANDI TURABYIZEYE NEZA KO NYAKUBAHWA PRESIDENT AZAGUSHAKIRA AHANDI UMUTIMA MWIZA WAWE NO GUCA BUGUFI BIZAGUHOREHO.
None se arinda kubimusigira nyine kuki we atabikoze?
Bon ni ubwo ntari we ariko ngirango namwe mushyize mu gaciro muziko imishinga atari ikintu umuntu arota ngo buke yagishyize mu bikorwa…kdi anabikoze se abazamusimbura bakora ii.ni continuité ( création d emploi)