Startimes mu gikombe cy’Isi cya 2018 ku bufatanye na Fifa – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Startimes mu gikombe cy’Isi cya 2018 ku bufatanye na Fifa

Ikigo cya mbere muri Afrika mu bijyane n’ubucuruzi bw’imirongo y’amateleviziyo StartTimes cyamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire  hagati yacyo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA.

StarTimes yagiranye amasezerano na FIFA yo gutangaza ibikorwa byayo muri Africa

Ubuyobozi bwa StarTimes mu Rwanda buvuga ko icyo kigo cyahawe uburenganzira bwo gusakaza amashusho (transmission rights) mu bihugu 42 bya Afurika ku bikorwa bya FIFA byose harimo n’Igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Intumbero n’icyerecyezo cya StirTimes ni ukugeza ku bafatabuguzi bayo imikino y’umupira w’amaguru bifuza ndetse n’ibindi biganiro byose bijyana na Sport bakunda, no gukomeza kubongerera imwe mu mikino ikunzwe ku Isi n’amarushanwa akomeye yose kandi mu mashusho meza.

Aya masezerano yasinywe ategerejwe kuzakurikizwa mu bihugu 42 bya Africa birimo Angola, Benin, Botswana, Burkina Faso, U Burundi, Cameroon, Cape Verde, Central African Republic, Chad, Congo, Congo Kinshasa, Côte d’Ivoire, Equatorial Guinea, Eritrea, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritius, Mozambique, Namibia, Niger, Nigeria, Rwanda, Senegal, Seychelles, Sierra Leone, South Africa, Swaziland, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia no muri Zimbabwe.

StarTimes ikomeje poromosiyo yayo ya Pasika yatangiye ku wa 20 Werurwe aho umukiliya wishyuye ifatabuguzi ry’amezi atatu kuri bouquet iyo ari yo yose yongezwa iminsi 30 ku buntu.

Icyo gihe aba areba ibiganiro bitandukanye by’abana, ubuzima, filime zigezweho, imiziki igezweho n’amashampiyona atandukanye nka Bundesliga, Serie A, Ligue 1 n’ibindi.

Dekoderi StarTimes iheruka gushyira ku isoko ya Combo ubu yavanywe ku 24 000Rwf igera ku 9000Rwf gusa.

Serivise za StarTimes wazisanga Kimihurura mu nzu yitwa Eagle blac, mu mujyi ni muri UTC, na Nyabugogo mu nzu y’amashyirahamwe no mu gihugu hose hari abahagarariye StarTimes aho bakorera haba ibirango bya StarTimes.

Abatabashije kugera aho hose mwakwifashisha imirongo ya telefoni 5033 cg 0788 156 600.

Ibiciro bya StarTimes byaragarabanyijwe cyane muri Promotion ya Pasika

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock