Sudan: Habonetse icyobo kirimo imibiri 28 bikekwa ko ari abasirikare bishwe na Bashir | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:45 08

Sudan: Habonetse icyobo kirimo imibiri 28 bikekwa ko ari abasirikare bishwe na Bashir

Muri Sudani haravugwa inkuru y’icyobo cyabonetsemo imibiri 28 bivugwa ko ari iy’abasirikare 28 bari mu itsinda ryahamijwe ko ryashatse guhirika Perezida Omar Al Bashir muri 1990.

Omar Bashar

Iriya coup d’état yakozwe Bashir amaze umwaka umwe agiye ku butegetsi kuko nawe yagiye ku butegetsi muri 1989 nawe ahiritse uwamutanzeho.

Umushinjacyaha yavuze ko imibiri yabonetse mu cyobo ari 28 kandi ari iy’abasirikare 28 bishwe n’ingabo za Bashir nyuma y’uko bariya basirikare bahamijwe ko bari mu mugambi wo kumuhirika.

Ikindi abishingiraho ni uko hari abahanga mu by’iperereza 23 bapimye imibiri basanze muri kiriya cyobo basanga ari iya bariya basirikare.

Umushinjacyaha mukuru yabwiye benewabo ba bariya basirikare ko ibyo Bashir  yakoze bitaramugwa amahoro, ko azabibazwa byanze bikunze, kandi agahabwa igihano kingana n’ibyaha byamuhamye.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 21, Nyakanga, 2020 nibwo Bashir aheruka mu rukiko, akaba yaragiye kuburana ikirego cy’uruhare yagize mu gutegura guhirika uwamubanjirije ku butegetsi.

Iki cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’urupfu. Omar Al Bashir yakuwe ku butegetsi n’ingabo ze muri Mata, 2019.

Hari hashize igihe kirekire abaturage bigaragambya bamusaba kwegura we n’abandi bategekanaga.

Reuters

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abicanyi nibyiza kubanyonga iyo bahamijwe ibyaha. Gusa bagombye kujya bafatwa mpiri bakiri kubutegetsi.

  • Bashir se yaba yaragize ubuswa bwo gushyingura abo yicaga? Abandi bayobozi hano muri Afurika imibiri yabo bicishije bayiroha mu biyaga. Ikibazo cyabo ni kimwe, nuko abo baba bakoresheje mu kwica no guhisha iyo mibiri baba bahari kandi bazi izo nkuru maze igihe cyagera bakazishyira ahabona. Ndibuka uyu Bashir ukuntu yaraziko ntacyamukura ku butegetsi kubera kwishingikiriza igisirikare maze bukeye abuvaho nk’ubufindo. N’abandi bakoresha nabi ubutegetsi bafite barye bari menge kuko ntagahora gahanze niko sogokuru yajyaga atubwira, akongera akatubwira ngo umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *