Sudan: Minisitiri w’ingabo yapfiriye i Juba mu buryo butunguranye – UMUSEKE
  • 30/09/2020 11:10 06

Sudan: Minisitiri w’ingabo yapfiriye i Juba mu buryo butunguranye

Lt.Gen Jamal Al Din Omar wari Minisitiri w’ingabo muri Sudan yaguye i Juba muri Sudan y’Epfo ubwo yari mu bagize itsinda ry’ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Sudan y’Epfo n’imitwe iyirwanya. 

Lt Gen Jamal Al Din Omar yari umwe mu basirikare bakuru bakomeye muri Sudani

Ibinyamakuru by’i Khartoum bivuga ko Gen. Jamal Al Din Omar yazize indwara y’umutima.

Umuvugizi w’Ingabo za Sudan yavuze ko uriya mugabo yari i Juba ari muzima, nta kibazo agaragaza inyuma ariko aza gufatwa n’umutima bimuviramo urupfu.

Gen. Omar ni umwe mu basirikare bakuru bari bagize Inama Nkuru ya Leta ya Sudan, iyi ikaba yiganjemo abagize uruhare mu guhirika Perezida Omar Al Bashir wayoboye Sudan mu gihe k’imyaka 39.

The National.ae

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ashobora kuba yari arwaye Hypertension yica abantu barenze millions 20 buri mwaka,ahanini nazize umutima cyangwa icyo bita stroke.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *