Sudan y'Epfo: Hatewe intambwe y'amahoro, Salvaa Kiir na Riek Machar bumvikanye - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:53 05

Sudan y’Epfo: Hatewe intambwe y’amahoro, Salvaa Kiir na Riek Machar bumvikanye

Ku wa gatandatu w’iki cyumweru, Dr Riek Machar wari ukuriye inyeshyamba muri Sudan y’Epfo yarahiye nka Visi Perezida wa mbere kugira ngo harangizwe intambara imaze imyaka itandatu.

Nyuma yo kurahira Dr Machar yahobeye Perezida Slva Kiir anamuha ikiganza

Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir yari muri uyu muhango wabereye ku Biro bya Perezida mu Mugi wa Juba.

Hari ikizere ko Guverinoma y’Ubumwe ishobora kurangiza intambara hagati y’abenegihugu yahitanye abasaga 400,000 ababarirwa muri za miliyoni bagahunga ingo zabo.

Nubwo aya masezerano yagezweho si bwo bwa mbere kuko ayagiye ayabanziriza impande zombi zananiwe kuyubahiriza.

Umuhango wo ku wa gatandatu wabaye mbere y’uko itariki yari yemejwe n’impande zombi yo gusinya irangira.

Dr Machar arahira ati “Ndahiriye kuzaba inyangamugayo ku gihugu no gukorera Sudan y’Epfo.”

Nyuma yahobeye Perezida Slva Kiir anamuha ikiganza.

Mu Bayobozi bakomeye bitabiriye uyu muhango harimo Umuyobozi wa Sudan ya Ruguru, Gen. Abdel Fattah al-Burhan.

Muri Guverinoma nshya yashyizweho, abandi barahiye ni Visi Perezida Rebecca Garang, umupfakazi wa John Garang waharaniye ubwigenge bwa kiriya gihugu akaza kugwa mu mpanuka y’indege.

Amasezerano ateganya ko Guverinoma iriho iseswa kugira ngo hinjiremo Abaminisitiri bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Nubwo habayeho gusinya amasezerano no kurahira kwa ba Visi Perezida ngo hari n’ibindi bibazo bitarakemuka neza birimo ibyo kuvanga ingabo cyangwa kuzisezerera ariko bikazaganirwaho nyuma.

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bari muri Arusha yabo. Ni byiza cyane.

    • Ntacyo bizatanga.Politike biba ari amacenga gusa kandi ingero ni nyinshi.Politike izabuza ijuru abantu bayikora.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *