Sugira Ernest wari intizanyo muri Rayon iyi kipe yamuhaye amasezerano y'umwaka | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:42 27

Sugira Ernest wari intizanyo muri Rayon iyi kipe yamuhaye amasezerano y’umwaka

Rutahizamu w’Amavubi, Sugira Ernest wari umaze iminsi ari intizanyo muri Rayon Sports, iyi kipe yamaze kumuha amasezerano y’umwaka umwe.

Sugira yari yinjiye muri Rayon nk’intizanyo

Sugira Ernest yinjiye muri Rayon muri Kamena 2020 ubwo mukeba wayo APR FC yayitizaga uyu rutahizamu wari umaze iminsi afitanye ibibazo n’iriya kipe y’ingabo z’igihugu.

Uyu rutahizamu wakunze kugoboka ikipe y’igihugu, yari yarangije amasezerano ye ndetse Rayon Sports yongera kwandikira APR FC iyitira uyu musore, gusa APR FC yo ikaba yari yaramaze guha uburenganzira uyu mukinnyi wari usigaranye umwaka umwe wayo ko yashaka ikipe bakumvikana ubundi bo bakamurekura.

Sugira Ernest akaba yari yabwiye Rayon Sports ko niba ishaka kumugura igomba kumwishyura miliyoni 10 kandi igahita yishyura, ibi ni byo byatumye iyi kipe isubira kumutira muri APR FC.

Ubu Sugira yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, igisigaye ni uko APR FC imuha ibaruwa imurekura (release letter).

Rayon Sports iherutse gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC.

Yaguze kandi Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est, Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *