Umutoza wungirije w’ikipe ya APR FC Bizimana Didier afite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino bafitanye na Club Africain yo muri Tunisia. Ni umukino ubanza wa Total CAF Champions League mu ijonjora rya mbere uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Didier Bizimana ngo ku ruhande rwe abakinnyi biteguye neza
Ni umukino ikipe ya APR FC izakina idafite ba rutahizamu, Sugira Erenest wari umaze iminsi akora imyitozo ariko akaza kugira imvune na Byiringiro Lague urwaje umubyeyi we (Mama).
Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wungirije wa APR FC Bizimana Didier avuga ko biteguye neza kandi ko bashaka intsinzi ikindi ko bagomba kwigirira icyizere mbere na mbere.
Ati “Umukino w’ejo tuwiteguye neza, ntitwakwitegura ngo tuze gutsindwa. Twebwe twiteguye nk’abazatsinda kandi mu mupira w’amaguru byose birashoboka. Club Africain ni ikipe y’abantu bakuru bisaba ko guhura na yo nawe ubanza ukiha icyizere, ni na cyo usanga akenshi amakipe y’Abarabu adutsindisha, kuyatinya ukayaha icyubahiro na yo agahita agufatirana.”
Akomeza avuga ko kubura ba rutahizamu babiri bidakanganye kuko abakinnyi bose bitoje kandi neza.
Yagize ati “Kuba ubusatirizi bwacu budafita Byiringiro Lague na Sugira Ernest ntacyo byica kuko abakinnyi bose bariteguye kandi neza.”
Yavuze ko imyitozo yose yakozwe neza kandi abakinnyi baritabira bose ari bazima, kugeza ubu ngo abakinnyi bose bameze neza nta kibazo uretse bariya babiri bafite impamvu.
Ku ruhande rwa kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi, we avuga ko atari ubwa mbere agiye guhura n’iyi kipe kandi ko abona yatsindika.
Ati “Ku bw’amahirwe njye ntabwo ari ubwa mbere ngiye guhura na Club Africain uretse yenda ko abakinnyi twahuye na bo icyo gihe atari bo bazakina ubu, ariko tumaze n’iminsi dukurikirana amashusho yayo aho turi mu mwiherero. Ni ikipe bishoboka ko yatsindika, dufite ikipe nziza tumaze iminsi twitegura, dufite ubuyobozi buturi hafi.”
Ku kibazo cya ba rutahizamu we abona umukinnyi wese muri APR FC atsinda.
Ati “Ikipe ya APR FC ifite abakinnyi benshi, mumaze iminsi mukurikirana shampiyona nta we turimo kugenderaho, ubu turi aba mbere kandi buri mukino turatsinda bivuze ko umukinnyi wese muri APR FC ashobora gutsinda.”
Sugira Ernest amaze umwaka urenga adakandagira mu kibuga aho yari amaze iminsi akora imyitozo, ku wa mbere tariki 26 Ugushyingo yongeye kugira imvune y’umutsi wo mu itako.
APR FC muri 2011 yigeze guhura na Club Africain Umukino ubanza barawunganya 2-2 umukino wo kwishyura Club Africain ibatsinda 4-0.

Migi we abona kuba bariya bakinnyi babibi batazakina nta cyo bitwaye cyane kuko ngo muri APR FC buri wese aratsinda
Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW