Sugira yagarutse, Kilasa ni we mutoza w'Amavubi wungirije Mashami | | UMUSEKE
  • 13/07/2020 7:15 05

Sugira yagarutse, Kilasa ni we mutoza w’Amavubi wungirije Mashami

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangajwe abatoza b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, batangira akazi mu minsi mike iri imbere ubwo u Rwanda ruzaba rukina imikino ibiri ya gicuti uwa Cameroun ndetse na Congo Brazzaville, Sugira Erneste yagarutse mu ikipe, naho Mashami azungirizwa na Alain Kilasa.

Sugira Erneste agarutse mu ikipe y’Amavubi byifuzwaga na benshi mu Banyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’Abanyamakuru ku kicaro k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent yashimye abamugiriye ikizere.

Ati: ”Ndashima Imana, kandi ndashimira ubuyozi bwa Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bangiriye ikizere.”

Mashami Vincent yemezwa nk’umutoza mukuru w’Amavubi, Kilasa Alain umutoza w’agatenyo wa Rayon Sports na Habimana Sosthène na bo bemejwe nk’abungiriza be, bazakorana na Niyitunze Jean Paul nk’uwongerera ingufu abakinnyi mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Higiro Thomas.

Ikipe y’Igihugu izitabira imikino mpuzamahanga Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun kuva tariki ya 4 -25 Mata 2020.

Amavubi y’abakina imbere afite imikino ibiri ya gicuti, uwa mbere na Cameroun i Yaoundé tariki ya 24 Gashyantare mu gihe undi uzakinirwa i Kigali tariki ya 28 Gashyantare 2020 bakina na Congo Brazzaville.

 

Abakinnyi 28 bahamagawe mu Mavubi:

Abanyezamu: Kimenyi Yves, Ndayishimiye Eric Bakame na Olivier Kwizera na Gahungu Habarurema

Ba myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Aimable Nsabimana, Herve Rugwiro, Iradukunda Eric, Ombolenga Fitina, Eric Rutanga na Emmanuel Imanishimwe.

Abakina hagati: Nsabimana Eric, Ngendahimana Eric, Amran Nshimiyimana, Ally Niyonzima, Bukuru Christopher, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Twizerimana Martin Fabrice na Dominique Savio Nshuti.

Ba Rutahizamu: Byiringiro Lague, Sugira Ernest, Danny Usengimana, Bertrand Iradukunda, Bizimana Yannick, Iyabivuze Ossee na Mico Justin.

Abatoza b’Amavubi: Mashami Vincent, Kilasa Alain, Habimana Sosthene naThomas Higiro.

Alain Kilasa wagizwe umutoza wungirije mu Mavubi

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *