Sunrise FC yasabye abakinnyi gusubira mu kazi – UMUSEKE
  • 28/09/2020 7:31 47

Sunrise FC yasabye abakinnyi gusubira mu kazi

Ubuyobozi bwa Sunrise FC yo mu Burasirazuba, bwahaye abakinnyi bayo amabaruwa abasaba gusubira mu kazi bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2020.

Sunrise FC yatakaje umukinnyi Samson Babua wayitsindiye ibitego byinshi mu mwaka ushize w’imikino

Nyuma yo guhagarikwa ku bikorwa byose bya siporo kubera icyorezo cya Covid-19, cyari kigeze mu Rwanda amakipe amwe yahise amenyesha abakinnyi bayo (Abakozi) ko bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo.

Nyuma y’uko ubuyoboz bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ butangaje igihe cy’agateganyo shampiyona y’u Rwanda izatangira, Sunrise yabe iya mbere isabye abakinnyi gusubira mu kazi.

Ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye abakinnyi, bwababwiye ko bitarenze kuwa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020, bagomba kuba bagarutse mu kazi k’ikipe.

Muri iyo baruwa bagize bati: “Tubandikiye iyi baruwa tubamenyesha ko mu gomba kugaruka mu kazi bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020. Izindi gahunda muzazimenyeshwa mugeze i Nyagatare.”

Sunrise FC yitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize ndetse itungura amakipe akomeye iyabonaho intsinzi, yasoje umwaka  w’imikino wa 2019/20, iri ku mwanya wa 7 n’amanota 30.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *