Tanzania: Ally Niyonzima na Kagere batsindiye amakipe yabo bayahesha amanota 3 | UMUSEKE

Tanzania: Ally Niyonzima na Kagere batsindiye amakipe yabo bayahesha amanota 3

Umunyarwanda Ally Niyonzima ukinira Azam FC yo muri Tanzania, kuri iki Cyumweru yatsinze igitego cyahesheje amanota atatu ikipe ye, mugenzi we Kagere Meddie na we atsinda igitego kimwe muri 4-0, batsinze Biashara United.

Ally Niyonzima yabonye igitego cye cya mbere

Ally Niyonzima utaragaragaye mu mikino ibiri ibanza ya shampiyona yo muri Tanzania kubera ikibazo cy’imvune, kuri iki cyumweru yafashije ikipe ya Azam FC kwitwara neza batsinda 1-0  Mbeya City.

Uyu munyarwanda wabonye igitego cya mbere muri Azam FC, yagitsinze ku munota wa 25 ku mupira wari uvuye muri koroneri wazamutse na we akaba yawuregeye arazamuka awuteresha umutwe, igitego kiba kirinjiye.

Nyuma y’igihe kinini atagirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga, ku munsi w’ejo Meddie Kagere yari yabanje mu kibuga mu mukino Simba SC yatsinzemo Biashara United 4-0.

Kagere na we yatsindiye ikipe ye igitego cya gatatu 3 muri uwo mukino, kikaba igitego cye cya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2020-21.

Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko Kagere Meddie na we yifuza na APR FC iherutse gusinyisha Jacques Tuyisenge wanatangaje ko yishimiye kwinjira muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Kagere Meddie na we umeze neza yabonye igitego

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *