Tanzania: Impanga zavutse zifatanye zatangiye Kaminuza – UMUSEKE

Tanzania: Impanga zavutse zifatanye zatangiye Kaminuza

Abakobwa babiri bavutse ari impanga zifatanye bitwa Maria na Consolata Mwakikuti batangiye kwiga muri Kaminuza ya Ruaha Catholic Univeristy iherereye ahitwa Rucu muri Tanzania.

Maria na Consolata Mwakikuti biyemeje kwiga ikoranabuhanga no kuzaba abarimu baryo

Maria na Consolata Mwakikuti baziga ikoranabuhanga nk’uko The Citizen ibyemeza.

Bariya bakobwa bageze kuri Kaminuza mbere y’abandi banyeshuri kugira ngo babanze kwimenyereza uko hateye.

Umwe mu barimu bigisha ikoranabuhanga witwa Robert Manase avuga ko azakora ibishoboka byose akabonera umwanya ziriya mpanga zavutse zifatanye, akazifasha uko ashoboye kose kumenya no gukoresha ikoranabuhanga.

Umwaka w’amashuri muri Tanzania uzatangira mu Ukwakira, 2017.

Bariya bakobwa babwiye abarimu ko bifuza kwiga kandi bakizigisha ibyo bize barumuna na basaza babo.

Ngo mu kwigisha barateganya kuzakoresha mudasobwa na za ‘projectors.’

Maria n’impanga ye bavutse bafatanye ibice byo ku nda kumanura.

Barasangira

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. MUKAPAPA Magnifique

    15/09/2017 at 8:34 am

    eh!!! ndumiwe pe !burya koko Imana niyo yonyine izi uko abantu bayo bagomba kubaho, ku mwana w’umuntu we ntibyari gushoboka ariko ku Mana byose birashoboka, kandi ntibyagutangaza Imana ibakijije. Bakomeze bayiringire banayikiranukire urebe ngo irabahundagazaho imigisha. None c ko hari abazima batabonye uko biga iki n’ikimenyetso cy’uko yiteguye kubagirira neza. Imana ishimwe ko yabashoboje.

  2. NGEZAHAHOYO Hermès

    15/09/2017 at 1:27 pm

    nivyiza ndanezerewe. Buryakoko ntakibera ubusa vyerekanako umuntu ukwarikose adakwiye kwisuzugura kuko Imana Iba ibibona.Reka dukureho icigwa mukarere natwe tubayemwo nti hagire uwuzosubira kwanka umwana ngo nuko yavukanye ubumuga runaka.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017