Tchabalala wakanyujijeho muri Rayon ubu yinjiye muri As Kigali | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 3:10 52

Tchabalala wakanyujijeho muri Rayon ubu yinjiye muri As Kigali

Umurundi Hussein Tchabalala wakanyujijeho muri Rayon Sports, yamaze kugurwa n’ikipe ya As Kigali yamusinyishije amasezerano y’Imyaka ibiri.

As Kigali yahaye ikaze Hussein Tchabalala

Uyu rutahizamu wari umaze umwaka muri Bugesera FC, yamenyekanye cyane muri Rayon Sports ubwo yatsindaga ibitego umusubirizo bigatuma abengukwa n’amakipe arimo n’ayo hanze y’Igihugu.

Akiva muri Rayon Sports yahise yerekeza muri Africa y’Epfo mu ikipe nyuma aza kujya muri Ethiopia ari na ho yavuye agaruka muri Bugesera FC.

Uyu rutahizamu w’Umurundi, bivigwa ko As Kigali yamuguze miliyoni 10 Frw, akaba aje gukinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ni umwe muri ba rutahizamu bair bafite ibitego byinshi mu Rwanda kuko yari amaze gutsindira Bugesera ibitego 13 mu mikino 24 yakiniye iyi kipe y’Akarere ka Bugesera.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *