TdRwanda: UmunyaColombia yongeye kwegukana etape, Umunyarwanda uje hafi ni uwa 16 | UMUSEKE

TdRwanda: UmunyaColombia yongeye kwegukana etape, Umunyarwanda uje hafi ni uwa 16

Kuri uyu wa Kane, irushanwa ryo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda rya 2020 rirakomeza mu gace ka gatanu gaturuka i Rubavu kerekeza i Musanze ahazwi nko mu gicumbi cy’ubukerarugendo kubera Ingagi zihari zikurura ba mukerarugendo batagira ingano. Abanyarwanda ubu bafite intego yo kwegukana iri rushanwa. Aka gace kegukanywe n’Umunya-Colombia RESTREPO Valencia Jhonatan.

Umunyamakuru w’Umuseke uri gukurikirana iri rushanwa, yaganirije abakinnyi b’Abanyarwanda, bamubwira ko ubu intego bafite atari ukwegukana iyi etape ahubwo bashaka kwegukana Tour du Rwanda yamaze kuzamurwa ku rundi rwego.

Urutonde rusange ruratanga ikizere:

Ururonde rusange (583.2 km)
1. Tesfazion Natnael 15h11’22”
2. Mugisha Moise 15h13’33”
3. Main Kent 15h14’37”
4. Ravanelli Simone 15h15’06”
5. Areruya Joseph 15h15’08”

 

Uko irushanwa riri kugenda:

11:00 Abakinnyi basigaye mu irushanwa ari 71 bahagurutse i Rubavu bakaba bagiye kugenda ibilometero 84,7 kugira ngo bagere aho basoreza mu mugi wa Musanze.

Abakinnyi babanje kuzenguruka inshuro eshatu mu mugi wa Rubavu basusurukije abaturage benshi bari baje kwihera ijisho uburyo aba bakinnyi banyunga igare.

11:15- Abakinnyi bari kuzenguruka mu mugi wa Rubavu bamaze kugenda Kilometero 15.

11:25- Ubu bamaze gukora ibilometero 16, igikundi kiri imbere cyamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 25”.

11:35- Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 23, bakaba bamaze gusohoka mu mugi wa Rubavu.

11:39- Igikundi kiri imbere kirimo Umunyarwanda Hakizimana wa SACCA, Mulueberhan (Erihrea) na Andemeskel (Israel).

11:40- Bamaze kugenda ibilometero 27, Umunyarwanda Munyaneza Didier amaze kuva mu gikundi ari gusiga abari inyuma 10”.

11:43- Igikundi cy’abakinnyi kigeze ahitwa ku Rugerero, imvura itangiye kugwa…

Umunya-Eritrea Yemane ni we wegukanye agaterera ka mbere (Sprint), agakurikirwa na Hailemicheal (Nippo), uwa gatatu akaba ari Schelling (Israel).

12:00- Bamaze kunyonga ibilometero 34, Byukusenge Patrick yatakiye ahitwa Mahoko, akaba ashyize ikinyuranyo cy’amasegonda 20”.

12:09- Byukusenge amaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 39” mu ntera iri hagati ye n’igikundi kimuri inyuma.

12:12- Abakinnyi bamaze kunyonga ibilometero 40, Joseph Areruya asanze Byukusenge Patrick bashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 30”.

Areruya Joseph ariko ahise agaruka mu gikundi bigaragara ko abakinnyi b’Abanyarwanda uyu munsi bari gukinana imibare myinshi.

12:19- Bamaze kugenda ibilometero 42, Byukusenge Patrick akomeje kuyobora, ubu amaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 53”.

12:22- Ibilometero 44 Byukusenge aki imbere, akaba amaze gushyiramo ikinyuranyo cy’umunota 1’05”.

12:31- Bamaze kugenda Ibilometero 46, ikinyuranyo gikomeye kwiyongera mu gihe ikipe ya Eritrea ifite umwambaro w’umuhondo ikomeje kuguma mu gikundi ngo bakomeze kurinda Tesfazion ufite uyu mwenda.

12:33- Abakinnyi bageze ahitwa i Kora ahavuka abakinnyi benshi barimo Manizabayo Eric, Munyaneza Didier, Byukusenge Patric n’abandi aho hari abafana benshi bazanye ibyapa.

12:34- Bamaze kugenda ibilometero 51, Byukusenge Patrick amaze gushyiramo ikinyuranyo k’iminota 2’12” mu gihe  umunya-Ethiopia Buru wamwatatse amaze gushyiramo 1’30”.

12:47- Abakinnyi bamaze kugera mu karere ka Musanze, Byukusenge Patrick aracyayoboye.

Umunyamakuru w’Umuseke watangiranye n’iri rushanwa, aravuga ko mu nzira banyuzemo mu gace k’uyu munsi ari ho hagaragaye abafana benshi kuva batangira.

Abakinnyi b’Abanyarwanda basanzwe banitoreza muri biriya bice kuko banafite ikigo cyabo kiri mu karere ka Musanze, benshi muri bo banavuka muri iriya ntara y’Amajyaruguru.

12:53- Agasozi ka kabiri kegukanywe na Byukusenge Patrick, agakurikirwa na Buru ndetse na Yemane wabaye uwa gatatu.

12:55- Bamaze kugenda ibilometero 69, ikinyuranyo cyatangiye kugabanuka kuko ubu hasigayemo umunota umwe gusa.

Ikinyuranyo gikomeje kugabanuka ubu hasigayemo amasegonda 16” gusa.

13:03- Ubu basigaje ibilometero bitanu gusa ngo bagere aho bagomba gusoreza mu mugi wa Musanze.

13:06- Byukusenge Patrick yamaze gushyikirwa n’igikundi yakomeje gusiga.

13:10- Umunya-Colombia RESTREPO Valencia Jhonatan ukinira ikipe ya AndroniGiocatto ni we wegukanye aka gace ka Rubavu-Musanze. Uyu kandi yari yegukanye agace ka Huye Rusizi.

Umunyarwanda uje hafi ni Mugisha Moise uje ari uwa 16 arushwa amasegonda 04” n’uwa mbere.

Urutonde rwa Etape ya Rubavu-Musanze

Urutonde rusange:

Ubu bari kuzenguruka mu mugi wa Rubavu
Imvura itangiye kugwa
Byukusenge Patrick arayoboye
Igikundi na cyo cyaje
Ahitwa Sashwara nta n’iyonka yasigaye baje kwirebera abana b’iwabo banyonga igare
Abana bavuye ku ishuri bati “rinyonge sha..”

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *