TdRwanda2020: Ikizere ku Banyarwanda kiragarutse, Mugisha arasigwa umunota 1’18” | UMUSEKE

TdRwanda2020: Ikizere ku Banyarwanda kiragarutse, Mugisha arasigwa umunota 1’18”

UPDATE: Umutoza Sempoma Felix yemeza ko ikipe y’u Rwanda ikomeye, ndetse ko Moise Mugisha ari umukinnyi ukomeye, wabashije gukuramo umunota wose mu bihe yasigwaga, akaba yemeza ko ku cyumweru ku munsi wa nyuma wo gusoza Tour du Rwanda hari ikezere ku Banyarwanda.

Ku rutonde rusange Mugisha Moise akuyemo amasegonda menshi cyane, we na Tesfazion Natnael hasigayemo ikinyuranyo cy’umunota 1’18”.

12:14 Igikundi cya mbere cyasize Tesfazion Natnael iminota 2’40”, Mugisha Moise w’Umunyarwanda umukurikira baramusiga umunota 1’20”.

11:23’ Umunyarwanda Mugisha Moise, Restrepo wo muri Colombia, na Quintero baroboye abandi, bamaze kunyonga Km 94.

11H16 – Abakinnyi bamaze kwambuka Nyabarongo imvura ni nyinshi, hari abakoze impanuka, ntiyari impanuka ikomeye nta wakomeretse bahagurutse n’ubundi bashaka gusiganwa.

 

Ikaze mu gace ka 6 muri Tour du Rwanda 2020, bavuye i Musanze berekeza i Muhanga, ni intera ya Km 127 na Metero 300.

Aha barimo bamanuka berekeza Nyabihu, barahundukira bagana za Ngororero basoreze i Muhanga

Dore uko ubu batanu ba mbere barushanya ku ruronde rusange (583.2 km)
1. Tesfazion Natnael 15h11’22”
2. Mugisha Moise 15h13’33”
3. Main Kent 15h14’37”
4. Ravanelli Simone 15h15’06”
5. Areruya Joseph 15h15’08”

Uko irushanwa riri kugenda:

07H50-08H 50 – Abakinnyi babanje gusinya kugira ngo hamenyekane umubare w’abahagurutse.

09H00 – Abakinnyi nibwo bahagarutse imbere y’isoko rya Musanze, babanza kunyonga batabarirwa ibihe.

09H04 – Abakinnyi batangiye gusiganwa babarirwa ibihe. Biteganyijwe ko bagera i Muhanga saa 12:30’26”.

09:30 – Munyaneza Didier yatwaye amanota y’akazamuka ka mbere ahitwa ku Kimonyi mu karere ka Musanze.

Uyu Munyaneza Didier yavuze ko gutwara Etape bishoboka ariko ngo biragoye cyane.

Ati “Ni Etape igoye, murabizi kuzamuka za Ngororero, cyane kuva hariya kuri Nyabarongo uzamuka ujya i Muhanga, uzamutse Buringa ni ahantu hakomeye cyane. Eritrea ifite abahungu bazi kuzamuka biragoye kuyambura umwenda w’umuhondo.”

09H53 – Bamaze kwinjira muri Nyabihu harakonje cyane ariko ntabwo imvura iri kugwa.

09H55 – Abakinnyi bamaze kunyonga ahareshya na Km 27 – Henttala ukinira Nordisk na Hailemichael wa Nippo ni bo bayoye isiganwa.

10H40 Rajovic wari wasize bagenze be yatobokesheje ipine y’igare bahita bamufata.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *