TduRwanda2020: Etape 3 Huye-Rusizi, itwawe n’umunya-Colombia RESTREPO | UMUSEKE

TduRwanda2020: Etape 3 Huye-Rusizi, itwawe n’umunya-Colombia RESTREPO

UPDATE: Abanyarwanda bakomeje kugerageza guhatana n’ibihangange muri Tour du Rwanda, nta Etape baratwara, uri hafi ni Areruya Joseph uje ku mwanya wa 13. Etape itwawe na RESTREPO Valencia Jhonatan wo muri Colombia.

Saa 12h 50 Hasigaye Km 10 imvura itangiye kugwa i Rusizi, kugera aho basoreza birasaba umukinnyi ufite imbaraga

12:30 Abakinnyi ba mbere bamaze gusohoka muri Nyungwe, Mugisha na Yemena baracyari imbere.

12:06 Abakinnyi baracyari muri Nyungwe, Mugisha na Yemane ni bo bayoye abandi

Saa 11:50’ Abakinnyi bari mu makona ya Nyungwe

11:50 Abanyarwanda, Areruya Joseph na Munyaneza Didier bari gusiga igikundi iminota ine.

*Abakinnyi 5 bavuye mu irushanwa

 

Murakaza neza mu gace ka gatatu k’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda 2020, abasiganwa ku magare bahaguruka mu Karere ka Huye berekeza Nyamasheke na Rusizi mu ntera ya Km 142.

Abakina Tour du Rwanda bari kuri Etape ya 3 bavuye i Huye barerekeza i Rusizi

Ibyo wamenya ku gace ka gatatu ka Tour du Rwanda

Ni agace gatangirira mu Ntara y’amagepfo kagasorezwa mu y’Iburengerazuba, kakanyura mu turere dutatu aritwo: Huye, Nyamagane na Rusizi.

Aka gace kagizwe na Km 142, kakaba karuta uduce tubiri tumaze gukinwa. Agace ka mbere (Kigali Arena – Kimironko) yari Km 114.4 naho agace ka kabiri (Kigali-Huye) ko kari Km 120.5.

Uko isiganwa riri kugenda:

08H20’- 09H 20’ – Abakinnyi uko ari 79 babanje gusinya ndetse no gusuzumwa ko bujuje ibisabwa ngo bakine agace ka gatatu ka Tour du Rwanda.

09H30’- Abakinnyi batangiye gusiganwa, bahagurukira i Huye kuri SP berekeza i Rusizi, gusa bari kugendana kuko bataratangira kubariwa ibihe.

09H35’ Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe, biteganyijwe ko bagera i Rusizi Saa 13:25’16’’.

Bitunguranye Abakinnyi babiri bahabwaga amahirwe ari bo Avili ukinira Israel  na Eyob ukinira Terengaganu bavuye mu irushanwa kugeza ubu abakinnyi basigayemo ni 75 mu minsi itatu hamaze kuvamo batanu.

Hamaze kuvamo 5:

Kuri Etape yambere havuyemo Chebalaoui Oussama (Algeria)

Etape 2 havuyemo babiri bakoze impanuka bageze i Huye ari bo Rochas Rémy (Delko) na Behringer Oliver Novo

Abandi babiri bavuyemo kuri Etape 3 itangiye none.

-Eyob Metke(Terengganu)
-Avili vanegas (Israel)

Saa 10:00 a.m:  Abakinnyi bamaze kugenda Km 19 bageze mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nko mu Gasarenda.

Mu Gasarenda hari abakunzi benshi baje gushyigira Abanyarwanda.

Saa 10:38: Abakinnyi bari binjiye mu ishyamba rya Nyungwe. Didier Munyaneza ariwe uri imbere…

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Courage courage!
    Kuba isiganwa ryarashyizwe ku rundi rwego no kuba harajemo abakinnyi bakomeye, ntibyabuza umunyarwanda kuritwara. Icyangombwa ni ukugira ukwizera nkukwa ba bagabo 2 mbere yo kwinjira mu gihugu cy’isezerano.

  • Courage
    !!!!!!

  • Mu Turere banyuramo harimo n’Akarere ka Nyamasheke.
    Huye- Nyamagabe – Nyamasheke – Rusizi.

  • Uyu munyamakuru uyu muhanga ntago awuzi Huye-Gasarenda ntago habomo 19km gusa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *