The Bless yagarutse mu muziki atera imitoma Umupolisikazi mu ndirimbo ‘Police Woman’ | UMUSEKE

The Bless yagarutse mu muziki atera imitoma Umupolisikazi mu ndirimbo ‘Police Woman’

Twizerimana Christian wamamaye mu muziki nka The Bless mu Rwanda by’umwihariko i Musanze aho akomoka, nyuma y’igihe asa nk’uwavanye akarenge mu bikorwa bya Muzika yagarutse mu ndirimbo nshya yise ‘Police Woman’.

Twizerimana Christian wamamaye mu muziki nka The Bless yari amaze igihe acecetse

The Bless ni imwe mu mpano zavumbuwe n’inzu itunganya umuziki ya Top 5 SAI iyoborwa na Uwineza Patrick mu Karere ka Musanze, ari mu bigize guhirwa n’umuziki nyuma abigendamo biguru ntege ubwamamare bwe ntibwamara kabiri.

Uyu muhanzi yamenyekaniye cyane mu ndirimbo ‘Ikibazo’ yatumye atumirwa gukorera ibitaramo hirya no hino mu Gihugu, ni indirimbo yakunzwe bikomeye ikoreshwa mu biganiro bitandukanye mu Rwanda.

Mu kiganiro na The Bless yabwiye UMUSEKE ko yagarutse mu muziki nyuma y’igihe kinini inganzo imuhata kuwugarukamo.

Ati “Hari igihe umuntu yumva aribwaribwa ahantu kwihangana bikanga ugahita ufata umwanzuro ndakuka wo kugaruka ku bintu.”

Nyuma yo guhatwa n’inganzo agahitamo kugaruka mu muziki, The Bless avuga ko itsikira rye ryatewe n’imbogamizi nyinshi ariko n’impamvu zo kugaruka mu muziki ari nyinshi.

Ku ikubitiro nk’umwana wisanga iwabo, TOP 5 SAI yinjije mu muziki The Bless ni na yo imugaruye mu kibuga, agarukanye indirimbo yitwa ‘Police Woman’ yakozwe n’uwitwa Michael Beat.

‘Police Woman’ ni indirimbo aririmba atera imitoma y’akataraboneka Umupolisikazi amusaba urukundo yatubwiye aho igitecyerezo cyo kuyikora cyavuye.

Ati “Iyi ndirimbo ifite igitekerezo cyagutse kijyanye n’Abakobwa bakora umwuga w’Igipolisi cyangwa abashaka kwinjira muri uwo mwuga mwiza wo kurinda umutekano w’Igihugu.”

Akomeza agira ati “Nashatse gutinyura abakobwa bumva ko baramutse bagiye mu Gipolisi babura abakunzi, hari n’abasore batinya kubenguka Abapolisikazi kubera akazi kabo. Urukundo ni urukundo kandi Police Woman arakunda akanakundwa dore ko Abacu ari na beza cyane.”

Yabwiye UMUSEKE, ko abamukunze mu myaka itambutse yizera ko ntaho bagiye ko bagiye kuryoherwa n’ubutumwa bwumutse anyuza mu ndirimbo ze.

The Bless atangaza ko agarutse mu muziki yitwaje impamba irimo guha abakunzi be ibihangano biyunguruye kandi bikoze neza kuburyo ababyumva banezerwa no kumenyekanisha ibikorwa bye mu Gihugu hose.

Mu ijwi rituje ririmo guca bugufi, The Bless asaba Abanyarwanda kumva, gukoresha, gukunda no gushyigikira Abahanzi n’ibihangano Nyarwanda kuko ari byo bizatuma batera imbere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *