TiGrade yemeza ko Hip Hop mu Rwanda yasubiye inyuma | UMUSEKE

TiGrade yemeza ko Hip Hop mu Rwanda yasubiye inyuma

Mu gihe bamwe mu baraperi bashinja bagenzi babo ko bataye umurongo ndetse by’umwihariko bamaze kwica iyi injyana, TiGradeĀ  ku ruhande rwe ahamya ko abayangiza cyangwa birukiye izindi njyana bitamureba ndetse nta na kimwe kimuhangayikishije kuko amazi ashyuha ntiyibagirwe iwa mbeho.

Twizerimana Innocent uzwi nka TiGrade ni umwe mu baririmba rap bemeza ko izagumana imbaraga zayo

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE yadutangarije ko kuba mu Rwanda abaraperi bavugwaho kwica Hip Hop haba ku bushake bwabo cyangwa bayica bishakira amaronko bitamutunguye kuko abantu b’iyi minsi basigaye bahindana n’ibyadutse byose.

Ati “Sinzi niba ubibona, ibyitwaga Kinya Trap byigeze kwamamara mu minsi yashize ubu sinzi iyo bagiye, Abaraperi bakuru na bo twarababuze bamwe bakanguye Hip Hop mu Rwanda, utarazimiye yayobotse za Trap Music, abo twitaga old School ubu sinzi ibyo basigaye baririmba, sinzi niba Abanyarwanda batagishaka ubutumwa bashaka kwibyinira gusa.”

Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘DAWE’, ‘Sinzasubira Inyuma’, ‘Ballon Hasi’ n’izindi ashimangira ko Hip Hop nyayo itazima bityo abayica ngo nibashaka bazakomeze bice ariko bizarangira bibeshye.

Ati “Uwibeshya ko yica Hip Hop cyangwa wayishe arica akazi ke kuko Hip Hop ntipfa, Hip Hop usibye no gupfa ntisaza, abayigera amajanja ntibabura nk’uko ubizi gutera imbere kenshi byongera abanzi.”

Ku ruhande rwe icyo ashyize imbere nk’umuhanzi ni ukwita ku nyungu ze bwite ashaka icyashimisha abakunzi be kandi bikamuteza imbere mu muziki.

Ati: “Nitaye ku bikorwa byanjye, ndigutegura ibintu byiza ngomba gukorera abafana kugira ngo bakomeze kunyiyumvamo bibe byampa n’amafaranga kuko ntiwakora uyu muziki nta faranga.”

TiGrade ni umuraperi ukunda gutsimbarara ku mahame ya Hip Hop akaba ari n’umuraperi ugaragaza kudacika intege no guhora akomeye mu buryo yandikamo igihe cyose.

Ahamya ko injyana ya Hip Hop muri iyi minsi idahagaze neza, ariko hari uko abona yagaruka Abanyarwanda bakongera kubona bwa butumwa bw’Abaraperi.

Ati “Sinakwihandagaza ngo mbeshye mvuga ngo injyana ihagaze neza, ni ukuri njye mbona muri iyi minsi yarasubiye inyuma ku buryo bugaragara tugereranyije n’ahashize, njye numvaga ubutumwa bujyanye no kubyina ntacyo byaba bitwaye injyana igakomeza kubaka sosiyete Nyarwanda, navuga ko abaraperi bo mu kiragano gishya (New Generation) nibisubiraho bakandika ibintu bifatika injyana izongera yigarurire imitima y’Abanyarwanda.”

TiGrade ubarizwa muri TB Music Entertainment amazina ye nyakuri ni Twizerimana Innocent, muri iyi minsi avuga ko ahugijwe na Gahunda ya Guma mu karere yamusanze i Musanze, ariko afite indirimbo nyinshi ateganya gushyira hanze muri 2021.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *