Togo: Faure Gnassingbe yatorewe kuyobora Manda ya kane - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:42 54

Togo: Faure Gnassingbe yatorewe kuyobora Manda ya kane

Ku majwi angana na 72%, Faure Gnassingbe yongeye gutsindira kuyobora Togo kuri manda ya kane. Yarushije cyane Agbeyome Kodjo waje amakurikiye kuko we afite 18%.

Faure yongeye gutorerwa kuyobora Togo

Kuba  Faure yatsinze aya matora ntabwo byatunguranye na gato kandi byatumye abo mu muryango we bayobora Togo mu gihe kirenga imyaka 50.

Nubwo umuryango wa Gnassingbe umaze iyi myaka yose uyobora Togo hari bamwe banenga ko kugeza ubu igituwe n’abaturage benshi bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Faure Gnassingbe yatangiye kuyobora Togo muri 2005 asimbuye Se witwa Gnassingbe Eyadema wari uyiyoboye mu imyaka 38.

Muri Gicurasi, 2019 Faure yasabye ko Itegeko Nshinga rihinduka bityo akabasha kwiyamamariza gukomeza kuyobora Togo.

Hari abavuga ko ashobora kuzaguma ku butegetsi kugeza muri 2030. Mu myaka itanu ishize, Faure Gnassingbe nabwo yatsinze amatora ku majwi angana na 58%.

Mbere gato y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa, Kodjo yari yarangije gutangaza ko ari we Perezida watowe n’abaturage mu buryo bwa Demukarasi, akavuga ko afite hagati y’amajwi 57 na 61%.

Yatangaje ko agiye gushyiraho Guverinoma ye ihuriweho n’amashyaka yose.

Hari indorerezi 300 zoherejwe kureba imigendekere y’ariya matora kandi abenshi muri zo bari abo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba (ECOWAS, Economic Community for West African States).

Batandatu mu bari bahanganye na Gnassingbe bavuze ko bazihuza bakamagana ibyavuye mu matora.

Ubwo Faure yiyamamazaga yasezeranyije abaturage ko azarinda ko igihugu ke kigerwamo n’abakora iterabwoba bamaze iminsi baca ibintu mu gihugu baturanye cya Burkina Faso.

Togo kugeza ubu ni kimwe mu bihugu gifatwa nk’intangarugero mu gisirikare no mu butasi mu gace giherereyemo.

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kimwe na SE,uyu nawe azategeka kugeza apfuye.Muli Afrika,ahenshi hategeka imbunda.Muli ibyo bihugu,amatora ntacyo avuze,kubera ko CENI yiba amajwi,hagira ushaka kuvuga Army na Police bakamufunga cyangwa bakamwica.Ikibabaje nuko amatora atwara amafaranga atabarika.

  • Ariko nyamara na hano iwacu burya ngo ubanza ariko biteganyijwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *