Tom Close umaze amezi 8 nta ndirimbo nshya, yasohoye iyitwa “So Fine” | UMUSEKE

Tom Close umaze amezi 8 nta ndirimbo nshya, yasohoye iyitwa “So Fine”

Dr Muyombo Thomas uzwi mu buhanzi nka Tom Close  kuri uyu wa 9 Werurwe 2021, yashyize hanze indirimbo yise “So Fine” yakiriwe n’abakunzi be bishimiye ubwiza bw’amagambo ayigize biherekejwe n’imiririmbire izira amakaraza.

Hari hatambutse amezi agera ku 8 Tom Close adashyira hanze indirimbo nshya, yaherukaga iyitwa ‘Iyo Nakunze’ yasohoye ku wa 1 Nyakanga 2020.

Tom Close, Umuhanzi ubifatanya n’ubuganga afite imyaka 36. Muri iyi ndirimbo nshya yashyize hanze atangira agira ati:

“Baby baby you’re so Fine, Girl I swear that I won’t break your heart No! Baby baby baby you’re Girl.”

Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo  “Mukundwa Mukundwa uri mwiza, Mukobwa ndarahiye ko ntazababaza umutima wawe oya! Mukundwa mukundwa ni wowe Mukobwa.”

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Igitero cya mbere cy’ino ndirimbo cyumvikanamo amagambo akomeye kandi meza y’urukundo.

Ati “Benshi bavuga ko (bavuga ko..) Nta rukundo bakigira ab’urungano rwacu, ntibagikozwa iby’urukundo. So much you’re woth Girl, them don’t know (Shubirubiru!) Jye nakubonye ngushaka. Sindi nka bo, ngo nguteshe umwanya Sindi nka bo, nakubonye ngushaka.”

Kuri Shene ya Youtube ya Tom Close, abantu benshi bakiriye iyi ndirimbo neza bavuga ko muganga w’urukundo yari akumbuwe kandi yaje mu gihe nyacyo azana indirimbo inurira.

Hari uwagize ati “Byiza cyane Tom wacu! Twari tugukumbuye natwe tumeze neza” Hari undi wanditse agira ati “Urakoze cyane muvandimwe ntabwo ujya udutenguha.”

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 24 mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat mu gihe Ma~Riva ari we wakoze amashusho.

Muri iyi ndirimbo y’urukundo, Tom Close ashimangira ko umukunzi abonye atazigera amutesha umwanya kuko urukundo amufitiye rutarimo imikino.

Tom Close yatangiye umuziki mu mwaka wa 2005. Ubu afite umugore, Niyonshuti Ange Tricia babanye mu mwaka wa 2013.

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *