Tour de France ya 2020 yagombaga kuba muri Kamena yigijwe inyuma | UMUSEKE

Tour de France ya 2020 yagombaga kuba muri Kamena yigijwe inyuma

Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Bufaransa “Tour de France”, ryagombaga kuba muri Kamena 2020 ryigijwe inyuma amezi abiri kubera Coronavirus, rizaba tariki ya 29 Kanama, risozwe tariki ya 20 Nzeri 2020.

Tour de France izaba tariki ya 29 Kanama, risozwe tariki ya 20 Nzeri 2020.

Ku wa mbere tariki 13 Mutarama 2020, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatanze itegeko ko igihe cyo gufungura ibikorwa bihuriramo abantu benshi cyongerewe kugeza mu kwezi kwa Nyakanga, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Tour de France y’uyu mwaka yari iteganijwe gutangira tariki 27 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2020.

Irushanwa ry’umwaka ushize ryegukanywe na Chris Froome, ikipe ya Team Ineos’ Egan Bernal isoza iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere.

Nyuma y’uko Ubufaransa bwongereye igihe cyo kuguma mu rugo abashinzwe gutegura Tour de France bemeje ko iri siganwa rya mbere rikomeye mu magare, uyu mwaka rizatangira mu mpera za Kanama.

Ntabwo ari iri siganwa rwonyine rimaze kwimurirwa igihe rizabera kuko irindi siganwa rikomeye ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare rya Giro d’Italia, ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyayogoje iki gihugu.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *