Trump ashobora kwemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel, ni ikosa azabazwa n’amateka? – UMUSEKE

Trump ashobora kwemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel, ni ikosa azabazwa n’amateka?

Byitezwe ko kuwa gatatu, Perezida wa Leta Zunze ubumwe za America Donald Trump yemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel, gusa abantu benshi ku isi bakomeje kugaragaza ko bishobora kugira ingaruka zikomeye.

Umujyi wa Yeruzalemu urimo amateka akomeye b'amadini y'Abakirisitu, Abislamu n'Abayahudi.

Umujyi wa Yeruzalemu urimo amateka akomeye b’amadini y’Abakirisitu, Abislamu n’Abayahudi.

Iki ni kimwe mubyo Trump yagiye asezeranya abaturage mu gihe yiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika, ashaka gusohoza.

Gusa, ni umugambi Leta Zunzwe Ubumwe za America (USA) zimaranye igihe, kuko mu 1995 aribwo inteko ya USA yasinye iteka ryimura ambasade yabo ikava Tel Aviv ikajyanwa muri Yeruzalemu.

Buri mezi atandatu, Perezida wese wayoboye USA harimo na Trump asinya irindi teka ryo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’iri teka ry’inteko ishinga amategeko, gusa mu gihe kuri uyu wa mbere Trump yagombaga kurisinya nanone.

Amakuru aravuga ko umunsi warangiye atarisinye, bityo ngo kuri uyu wa gatatu araza gutangaza ko Leta ya Washington yemeye Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel, ndetse binitezwe ko hazakurikiraho gahunda yo kwimura Ambasade ikava Tel Aviv.

Gusa, ibihugu byinshi by’Abarabu birimo Turukiya, Jordan, na Palestine, ndetse n’ibihugu by’inshuti zikomeye za America nk’Ubufaransa bikomeje kuburira Trump kucyo bita ikosa rikomeye.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yavuze ko gutangaza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel ari “Umurongo utukura” ku bisilamu bose, kandi bishobora gutuma ibihugu byombi bicana umubano.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Jordan, Ayman Safadi kuwa mbere yagize ati “Navuganye n’umunyamabanga wa Leta ya US Tillerson ku ngaruka zikomeye ku kwemera Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel. Umwanzuro nk’uyu ushobora kuzamura uburakari bw’Abarabu, n’Abislamu muri rusange, bigakongeza amakimbirane kandi bikabangamira umuhate wo gukemura ikibazo mu mahoro.”

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ahangayikijwe n’uko umuyobozi wa US ashobora gufata umwanzuro ku giti cye wo kwemera Yeruzalemu nk’umurwa wa Israel.

Macron avuga ko ubundi umwanzuro uwo ariwo wose wo guhindura imiterere (status) ya Yeruzalemu ugomba kuba “uri mu murongo w’ibiganiro hagati y’abanya-Israel n’Abanya-Palestine”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abarabu Abul Gheit yabaye nk’utanga gasopo ko ibyo America igiye gukora bishobora “kuzamura ubuhezanguni ndetse akavuyo.”

Mu ntambara yayihuzaga n’ibihugu by’Abarabu, Israel yafashe igice cy’uburengerazuba bw’umujyi wa Yeruzalemu mu ntambara yo mu 1948, hanyuma iza gufata igice cy’uburasirazuba mu ntambara y’iminsi itandatu mu 1967, ndetse inatangaza ko yayongeye ku butaka bwayo yose.

Kuva mu 1980 (ubwo hajyagaho itegeko rya Yeruzalemu), Israel ifata Yeruzaremu nk’umurwa mukuru wayo ndetse ni naho inzego zayo z’ubutegetsi ziba nk’Ibiro bya Perezida, Ibiro bya Minisitiri w’intebe, Inteko ishinga amategeko n’urukiko rw’ikirenga.

Ku rundi ruhande, Palestine nayo ifata Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wayo yifuza gushyiramo inzego z’ubutegetsi zayo.

Gusa, ibi byifuzo by’ibihugu byombi ntabwo byemerwa n’umuryango mpuzamahanga, kuko ngo ari umwanzuro ugomba guturuka mu biganiro by’amahoro hagati ya Israel na Palestine. Nubwo wemera ko uburasirazuba bwa Yeruzalemu ari ubutaka bwa Palestine yambuwe.

Yeruzelemu ni umurwa w’abizera, ukaba igicumbi cy’imyemerere y’amadini atatu, ni ukuvuga Abakirisitu, Abislamu ndetse n’Abayahudi.

Ukaba ahantu nyaburanga h’isi yose. Ndetse ukaba rimwe mu mapfundo y’ibibazo hagati ya Israel n’abarabu.

Kugeza ubu Guverinoma ya Israel ntacyo iratangaza ku mugaragoro ku byitezwe Perezida Trump ashobora gutangaza.

CNN yagiye mu mujyi wa Yeruzalemu ibaza abaturage uko bimva iyimurwa rya Ambasade ya America ikaza i Yeruzalemu, Abanya-Palestine batuye muri uyu mujyi ari benshi babigaye cyane, mu gihe abanya-Israel bamwe birinze kugira icyo babivugaho, abandi bavuga ko ari byiza, mu gihe hari n’abavuze ko batabishyigikiye.

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Egide

    05/12/2017 at 3:53 pm

    Iki TRUMP agiye gukora bacyita:”Erreur politique monumentale”

  2. DJT

    05/12/2017 at 6:17 pm

    BIramwitirirwa ariko siwe ubyemeza. Iriya ni politiki ya US. Kandi amakosa n’ibyiza bigomba kugira ubisinyira bikamwitirwa naho byagira ingaruka. Igihe ni iki rero.

  3. Charlotte

    06/12/2017 at 9:48 am

    NONESE TRUMP YIVANGA MULI GEOGRAPHIE YIKINDI GIHUGU ATE? UZIKO ABABAZUNGU BISHIZEHO BAGAKABYA, NTABUKOLONY BURENZUBWO. EJOBUNDI TUZUMVA ASHIZE UMURWAMUKURU WURWANDA INYANZA IBWAMI

    • Anie

      07/12/2017 at 11:43 am

      YEZU ATI WABIMENYE, AHO BUKERA NAWO AZAWUBYAZAMO UMURWA UREBYE AMANJWE ABERA MURI CLEAN CITY

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017