Trump ashyigikiye ko kuguma mu rugo byoroshywa ariko ingamba zo kwirinda Covid-19 zikagumaho - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:33 29

Trump ashyigikiye ko kuguma mu rugo byoroshywa ariko ingamba zo kwirinda Covid-19 zikagumaho

Ku wa kane Perezida Donald Trump yatangaje umugambi muremure wo kuvana abatuye America mu ngo bagasubira mu kazi, ndetse asaba ba Guverineri ba Leta zitandukanye gushyiraho amabwiriza ajyanye no kuva mu ngo mu gihe cya vuba.

Perezida Trump avuga ko guhagarika ubukungu bw’igihugu atari igisubizo kirambye

Amabwiriza avuga ku kuvana abaturage mu ngo “Opening up America Again” avuga ibyiciro bitatu buri Leta ishobora kugenderaho yoroshya amabwiriza asanzwe ategeka buri muturage kuguma mu rugo ibyiswe “lockdown”.

Perezida Donald Trump yabwiye ba Guverineri ba Leta ko ubwabo bashobora gufata ikemezo, ariko bakaba babifashwamo na Leta rusange ya America.

Leta zunze ubumwe za America (USA) zifite abasaga ibihumbi 654 bapimwemo Coronavirus, mu gihe abo imaze guhitana bagera ku bihumbi 32.

Donald Trump yavuze ko hari Leta zimwe na zimwe zikwiye korohereza abaturage kongera gusohoka muri uku kwezi.

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa kane tariki 16 Mata 2020, yavuze ko intambara ikurikira ari ‘ugufungura America nanone’.

Ati “America ikeneye kongera gufunguka, Abatuye America barashaka gufungurirwa” Yongeyeho ati “Gufungirana abantu mu gihugu ntabwo ari igisubizo kirambye.”

Donald Trump yavuze ko gufungirana abantu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima. Avuga ko abakoresha ibiyobyabwenge baziyongera, kunywa inzoga na byo ngo biziyongera, indwara z’umutima ku baturage na zo ziziyongera, ndetse ngo abantu bazashegeshwa haba ku mubiri inyuma no mu mutwe.

Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko abaturage bafite ubuzima bwiza bashobora gusubira mu kazi hagendewe ku byo amabwiriza ateganya. Yavuze ko abatuye America bakomeza guhamagarirwa gushyira intera hagati y’umuntu n’undi, ndetse uwumva atameze neza akaba yaguma mu rugo.

Yavuze ko kongera gufungura imirimo muri America bigomba gukorwa mu bwigengesere, ariko asaba ba Guverineri ba Leta kubyihutisha vuba vuba bakurikije ibyihutirwa bashaka gukora.

Inyandiko ya paji 18 irimo amabwiriza yo kongera gufungura imirimo muri America arimo ibyiciro bitatu buri kimwe kikaba gishobora kumara iminsi 14.

Harimo inama zigomba kwitabwaho kuri buri kiciro harimo isuku, amabwiriza ku bakozi yo gushyira intera hagati y’umuntu n’undi, gusuzumwa no gushakisha abantu bahuye n’uwanduye.

Ikiciro cya mbere kirimo amabwiriza asanzwe yo kuguma mu ngo, abaturage bagasabwa kutagira ingendo bakora zitari ngombwa, cyangwa guhurira mu makoraniro ahuza abantu benshi. Aha ariko iki kiciro kivuga ko ahantu hamwe na hamwe hashobora guhurira abantu nko muri Resitora, aho abantu basengera cyangwa habera imikino bishobora gukorwa ariko hakubahirizwa cyane ingamba zo gushyira umwanya hagati y’umuntu n’undi.

Ikindi kiciro kivuga ko igihe ahantu hatari ubwandu bwa coronavirus bukabije, ingendo zose zishobora kwemerwa zikongera kubaho.Iryo bwiriza rivuga ko amashuri yakongera gutangira, ndetse n’utubari tugakora ariko mu cyumba hakaba harimo abantu bake cyane.

Ikiciro cya gatatu giteganya ko muri Leta zimwe na zimwe aho babona ko ubwandu bwa Coronavirus bwagabanutse bo bashobora kwemerera abantu kuba bahura ari benshi bakubahiriza amabwiriza yo gushyira umwanya hagati y’umuntu n’undi, kandi abantu bagasubira mu mirimo uko bisanzwe. Iki kiciro giteganya ko gusura ingo zita ku bakuru, gusura ibitaro byakongera kubaho, ndetse n’utubari tugakora nta mususu.

Amabwiriza ateganya ko muri Leta zimwe na zimwe ibintu bizasubira uko byahoze nibura nyuma y’igenzura rizamara ukwezi kumwe.

Mu duce turimo ubwandu bwinshi bwa coronavirus kiriya gihe gishobora kuba kirekire.

BBC

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mu byukuri,ibi yakoze niko n’ibindi bihugu bizabigenza.Kuko abantu nibaguma mu rugo,INZARA izabica.Ariko nibajya ku kazi,nta kabuza bazarwara Covid 19.Nta yandi mahitamo.Yaba Inzara cyangwa Indwara,byombi birica. Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke “uwo munsi uteye ubwoba cyane “nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

  • Iyi si yacu ifite ibibazo bikomeye.Nitworoshya tukajya ku kazi,nta kabuza iyi covid-19 iratumara.Nidukomeza kwicara imuhira,nabwo inzara iratwica.Turi mu cyo bita Dilemma (dilemme).
    Mwibuke ya shusho twize muli primary.Reka mbibutse: Umuntu yabonye Ingona yurira igiti ngo itamurya.Hanyuma yurira igiti.Ageze hejuru,ahura n’Inzoka.Ni iki yari gukora??
    Ngaho mbahaye “UMUKORO” (Homework).Mwe gukomeza kwigunga.Ntabwo iyi COVID-19 yatubuza kugira ibyo dukora.Mwese mbasabye gukora iyo Puzzle.Murakoze.
    Iryo hurizo rimeze nk’ikibazo cyatewe n’iyi Covid 19.

  • @Sezibera,utwibukije umugani wa BWOBA.Nawe yahungiye IMBOGO mu giti.Noneho kubera ubwoba,yarahanutse yitura ku mbogo,ayifata amahembe arakomeza,iramwirukankana.Ageze iwabo ku musozi bayitera amacumu irapfa.Guhera uwo munsi bavuga ko ariwe muntu utinyuka kurusha abandi,umwami aramuhemba!!! Sige wahera.Ngaho n’abandi nibagusubize iyo”puzzle” yawe ngewe irananiye.Ikibazo nuko nabonye abanyarwanda tudakunda kwandika.Yemwe n’abasoma ni bake cyane.
    Kuli Radio Rwanda haba indirimbo ivuga ngo:”Uzajijuka ute udakunda gusoma?”.
    Iyo ugeze Kenya,Tanzania,…usanga abantu benshi basoma ndetse bakandika.

  • Ni ukuri Trump ni umuperezida mwiza, yanga amafuti n’amanyanga. Yumva akababaro n’ibyifuzo by’abaturage be agashyira imbere ibibafitiye inyungu. Amaherezo uyu mushinga wa coronavirus uraza guhomba abawutekereje bashyikirizwe inkiko.

    • @ Ganda,uravuze ngo “Amaherezo uyu mushinga wa coronavirus uraza guhomba abawutekereje bashyikirizwe inkiko”?? Vuga gahoro Covid 19 itakumva nawe igahita ikwica cyangwa ikica mwene wanyu.Nta muntu ukinisha urupfu wokanyagwa we.Niba uzi ubwenge saba imbabazi covid 19.

      • @kanuma, Covid 19 we, rwose nsabye imbabazi mbikuye ku mutima sinzongera.

  • Inkuru nziza nuko Covid 19 iri gucika intege, izashira burundu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *