Trump ati “ibyo abandi batakoze njye ndabikoze, Jerusalem ni umurwa wa Israel” – UMUSEKE

Trump ati “ibyo abandi batakoze njye ndabikoze, Jerusalem ni umurwa wa Israel”

Perezida Donald Trump yaraye yemeje ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Israel ndetse ko bagiye kuhimurira Ambasade yabo ikava i Tel Aviv. Ni ijambo ryafashwe nk’iryakije umuriro kuko uyu murwa usanzwe ufatwa nk’uhuriweho n’ibihugu byombi.

Netanyahu na Trump mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka bari i Yeruzalem

Netanyahu na Trump mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka bari i Yeruzalem

Trump yavuze ko ibyo bakoze nta kindi ari ukwemeza ibisanzwe ari ukuri ariko abandi bacaga iruhande kuva mu myaka irenga 20 ishize.

Ibihugu bya Turkiya, Ubudage, Ubwongereza, Arabia Saoudite, Jordania, Iran, European Union, Canada, Mexico, Misiri ndetse na Vatican kwa Papa bose bamaganye icyemezo cya Trump kuko ari gashozantambara.

Muri Palestina ho bahise birara mu mihanda batangira gutwika amabendera ya USA.

Icyemezo cya Trump ngo ni urucantege ku mugambi w’amahoro n’agahenge byari bimaze iminsi hagati y’Abapalestina n’abisilaheli.

Trump ariko yavuze ko Amerika iri bugume mu muhate wo gufasha ubwumvikane ku mahoro hagati y’izi mpande. Kandi ko iki kemezo kidafite aho gihuriye n’imipaka iriho muri Yeruzalemu.

Icyemezo cye cyishimiwe cyane muri Israel cyane Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu wahize avuga ko iki cyemezo ari cyiza ku mugambi w’amahoro.

Ati “Kuko nta mahoro ariko mu gihe Jerusalem idafatwa nk’umurwa wa Israel.”

Yeruzalem ubusanzwe basa n'abayihuriyeho bose

Yeruzalem ubusanzwe basa n’abayihuriyeho bose, Trump ubu yayise iya Israel gusa

Perezida Mahmoud Abbas wa Palestina yahise yamaganira kure icyemezo cya Trump avuga ko bigiye guhita bihagurutsa amatsinda y’abahezanguni ngo batangire intambara bita ntagatifu.

Mu masezerano y’amahoro ya Camp David yahuzaga Israel na Palestine bafashijwe na Perezida Bill Clinton, bumvikanye gukomeza gufata Israel nk’umurwa uhuriweho na bombi ariko Iburasirazuba hagakomeza gutura cyane Abapalestina, Iburengerazuba Abisilaheri nubwo Israel yakomeje kugenda ibihindura.

Jerusalem ifatwa nk’umurwa mu by’ukwemeramana ku Bakiristu, Abasilamu n’Abayahudi.

Jerusalem wafatwaga nk'umurwa w'abukwemera gutatu Trump yemeje ko ari umurwa wa bamwe

Jerusalem wafatwaga nk’umurwa w’abukwemera gutatu Trump yemeje ko ari umurwa wa bamwe

Muri Palestine bahise bagaragaza umujinya wabo, intambara 'ntagatifu' zishobora kubura

Muri Palestine bahise bagaragaza umujinya wabo, intambara ‘ntagatifu’ zishobora kubura

UMUSEKE.RW

16 Comments

  1. anet

    07/12/2017 at 9:38 am

    Ese ubundi ikosa ryakozwe nirihe. ubusanzwe Yerusalem iri kubutaka bwa Israel, iyo urebye icyo Map itwereka, nonese ntibafite uburenganzira bwo gushyira umurwa mukuru aho bashatse mugihugu cyabo.

    • Safi

      07/12/2017 at 10:20 am

      @Anet, ntimukagire ubunebwe bwo gucukumbura amateka kandi yose muyafite kuri Internet uyu munsi. Ngaho banza urebe neza itandukanirizo riri hagati ya Israel na Palestine, uraba utangiye kumva umuzi w’ikibazo. Ubwo uzirikana ko ubutaka Imana yahaye abanya Israeli ho isezerano bwari butuwe n’abandi bantu, bakomeje kubangikana nabo, barimo abanya Kanahani? Kandi wibaze uti: Kuva Yeruzalemu yasenywa mu wa 70 na Empereur Titus, kugeza abayahudi bagaruwe n’abongereza mu mwaka wa 1948, hagati aho muri iyo myaka 1878 Yeruzalemu yari iyande, ari umurwa w’ikihe gihugu? Abayislamu n’abagatolika bahasibanira mu ntambara za croisades, yabaga ifite iyihe statut politique? Aho abayahudi bagarukiye abari bayituye bagiye hehe? Ntimukagire ubunebwe bwo gusoma mufite ubumenyi bwose kuri telefoni zanyu.

      • Sano

        07/12/2017 at 3:06 pm

        Wimurenganya, ubu wasanga aca ibiti namabuye ngo afite za degree avanye iyo za *** n’ahandi mu zindi shops zizigurisha. Ibi bibazo biri challenging gutya umubajije, se umuntu wadodesheje muri 1930 (cg Mageragere) yabasha kubicukumbura akabyiyumvisha. Sigaho wimuhemukira.

      • Ihozo

        07/12/2017 at 4:11 pm

        You are right

      • Muto

        08/12/2017 at 6:57 am

        @safi we nawe ayo mateka uvuga siyo namba kuko ntago ibyo usoma kuri iyo internet ari ukuri na gato. Israel ni igihugu cy abirabura bameze nkatwe twese.nibyo koko iyo ntambara yo muri 70 yarabaye nyine abisiraheli benshi barahunga bajya mu bindi bihugu bya Afrika cyane cyane iyo munsi y ubutayu.

        Ntujya wibaza se impamvu abazungu baza kudukoroniza batoteje ba sogokuruza ngo bave mu kwemera kwabo bafate iby amadini nyamara iby amadini yigisha ari ukwemera kwa ba sogokuruza nubundi nta cyahindutse kereka amazina bakoresha ku bintu ibi n ibi,maze abazungu bakabeshya isi ngo nibo bugishije ijambo ry Imana bwa mbere muri Afrika kandi ahubwo ari naho Bibiliya bakoresha yaturutse,kandi Afrika akaba ari naho Imana yerekaniye gukomera kwayo ku isi,ubwo yakubitaga abanyegiputa(Egypt hano muri Afrika y’amajyaruguru)nubwo yakuraga abisiraheli mu buretwa ikabajyana muri Isiraheli hano muri Afrika y amajyaruguru naho.

        Rero rwose ntihazagire uza kubeshya ngo isiraheli ni iya bariya bazungu,wapi nta gakondo bayifiteho na mba,bariya bazungu bahabohoje nyuma barimo abo muri turikiya nabo muri biriya bihugu bindi by uburayi,yewe harimo na bariya barabu b abazungu baturuka muri za aziya.buriya ziriya za Isiraheli,Egiputa na za Arabia saoudite byose byari bituwe n abirabura kandi bibarirwa muri Afrika nubwo icyo gihe nta n ijambo Afrika ryari ryakabaho,hariya hose hari ah abirabura twebwe abanyafurika kavukire,ndetse n ubu iyo ugiya za soudi arabia ubonamo bene wacu b abirabura bari za kavukire za hariya,na Egiputa na israel ni uko,ariko tv z abazungu ntiziberekana kugirango isi idatahura ko amateka ya kera ya biriya bihugu ari ay abirabura ariko ibi ubimenya iyo uhagiye ukaganira n abaho b abirabura barakubwira ukumirwa,kandi baratotezwa cyane mbese bya bindi ubona abazungu birirwa bakandamiza abirabura za amerika na n uburayi nibyo usanga no muri ibyo bihugu,uzanabirebe youtube wandikeho uti black arabs of soud arabia,black egyptians and israelites uzababona rwose;hashize imyaka n abisiraheli bari barahungiye muri Ethiopi basubiyeyo uzarebe uko basa si nkatwe twese se?ndetse bo bari banifitiye inyandiko zigaragaza ko isirael ari gakondo yabo,ndetse bo bifitiye na bibiliya yabo,bikaba binavugwa ko bibiliya iriho ubu yandukuwe hakoreshejwe bibiliya y abanyetiyopia,

        bikanavugwako isanduku y isezerano yajyanwe muri etiopiya,uzarebe ibiganiro bya bbc byitwa lost kingdoms kuri youtube uzabona umuhungu wajyaga muri etiyopia kurebe ibyo by isanduku ariko nta nubwo yemererwa kugera ku muryango w inyubako bivugwa ko ibitsemo iyo sanduku ,ntwe bajya bemerera numwe.

        Nonese umuco wacu hafi ya wose ntuwusanga muri bibiliya?reba umuganura ni wawundi Imana yategetse abisiraheli kuwuziririza igihe yabavanaga muri Egiputa niwo ubu amadini yita ngo thanksgiving;reba ibyo abisiraheli baryaga bisa neza neza n ibyo ba sogokuruza baryaga(same diet)abisiraheli bari aborozi uribuka ko ariko Yakobo yavuze kugirango babahe ubutaka bwo kuragiriraho cya gihe basuhukira Egiputa,reba uko basenganga neza neza ni nkuko ba sogokuruza basengaga biriya byo kubandwa ni kimwe neza n ibyo abisiraheli bakoraga bagatura ibitambo bakabaga itungo bagakuramo urugimbu bakarweza bagatambira Imana ibyo byose abazungu baza byarabakanze bati aba ni abisiraheli batangira kwita ibyacu amazina mabi ngo ni ibipagani kugirango uzabyumva wo hanze azagirengo koko ni bibi kandi n abazavuka nyuma ntibazabimenye bazakure babwirwa ko ari bibi bityo ntibashishikarire kumenya amateka y abakurambere babo.

        njye mpamya ntashidikanya ko abakurambere ari bamwe mu bisiraheli bahunze isiraheli mu bihe by intambara Imana ikabatabara ikabaha iki gihugu,kuko no mu bisigo byabo babivugamo,ntibavuga ijambo isiraheli(kuko wabona iri ari n izina rishya ritakoreshwaga icyo gihe kuko n izina “Yesu”tuvuga si igiheburayo igiheburayo ni Yehoshua cg Yeshua barihinnye) bavuga ko baturutse mu majyaruguru Imana ikabazana ikabaha u Rwanda,ariyo mpamvu twumva biriya by amateka y ibimanuka,baramanutse bava mu majyaruguru,kandi se isiraheli ntiri mu majyaruguru iburasirazuba muri Afrika,nta kuntu amateka y abasogokuruza yaba ari muri Bibiliya ngo umbwireko badafitanye isano n abaheburayo,abantu ntibahuza umuco ntaho bigeze guhurira ntibibaho pe.

        Ba sogokuruza basenze Imana aho bayise Imana y i Rwanda kuko yari nk umubyeyi wabo kuri bo,ibakiza amaboko y abanzi,ikabatsindira intambara nkuko yazitsindiraga Dawidi, babanye nayo Irabiyereka ibaha abahanuzi bariya ba Nyirabiyoro ba Yuhi Mazimpaka(uyu nubwo bamwe bamuvugaho ubusazi ariko si ubusazi busanzwe ahubwo ni ubwenge bwamubanaga bwinshi agatekereza cyane bigatuma agira uburwayi rimwe na rimwe,yari umuhanuzi ndetse Imana yamweretse mu nzozi ko hari abafite uruhu rutukuru bazaza guhirika ubwami bwe igihe azaba atakiriho,ibyo byose yarabyibukaga akareba uko abanyarwanda bazapyinagazwa n abakoloni bikamubabaza akabitekerezeho cyane akamera nk usaze)Nyirabiyoro we Imana yamweretse ibizaba nuyu munsi bikiri kuba kandi yarabihanuye harimo na biriya bariya bakobwa babonekewe ikibeho babonye,

        ariko kugirango abantu bayobe bibagirwe icyo Imana yabavuzeho umuzungu yifashishije amadini ye yaje acengeza muri bamwe ko ibyo ari ubupagani bityo ntawe ugomba kubyitaho ashyiraho amadini avuga ko ibya abakurambere ari ubupagani nyamara byose byarasohoye n ibitarasohora bizaba kuko iby Imana yaberetse bizaba rwose kuko itajya ibeshya.

        Rero rwose muvandimwe bariya bazungu ubona hari si bene kiriya gihugu nabo barabizi abazi amateka yaco.umunsi umwe ministre w intebe wa Egiputa yarababwiye ati ntitubashaka mwagiye muri abirabura mugaruka muri abazungu(uzabirebe google)ariko ubwo ni imigani yabacaga ababwirako abirabura aribo banyiri igihugu bahunze intambara maze mu kugaruka haza abazungu ati ubwo se abirabura babaga aha baje guhinduka abazungu gute?wibuke uko Imana yavuze iti yerusaremu we urambabaje kuko uzabamo intambara cyane kugeza Imana igarutse bamwe niko bavuga,

        intambara rero urayibona ngiyi hagati y abantu babiri kandi bose nta numwe nyiri igihugu,cyo kimwe na abanyegiputa b uyu munsi na bari barabu b abazungu batuye mu majyarugu aha bose si kavukire,baje batera babohoza kavukire ihungira muri Afrika yo munsi y ubutayu bwa sahara aribo banyafurika b ukuri,abandi bose ni abimukira baje barwana kandi ubwami bwo muri Afrika nka za Egiputa y abirabura bwari buri gucika intege kubera ibiza byinshi nk izuba ryahahinduye ubutayu bituma abaturage bamwe batangira gutura mu majyepfo no hagati,kandi no hagati y ubwo bwami habagamo buriya intamabara nkuko Rwanda yarwanye na Congo nubwo twese turi abirabura ariko abavandimwe nabo bararwana,ugashyiraho n intembara abanyaburayi n abanyaziya bazaga kuhagaba,

        kandi abanyafurika nabo bakajya iyo zaburayi guterayo igihe babiyenjejeho(byarabaye rimwe noneho abirabura bitwa African Moors batsinze bategeka espagne na portugal ndetse banahateza imbere cyane kuko Afrika yari irenze ku iterambere ry icyo gihe ndetse n ibivumburwa uyu munsi ni uko hifashishwa ubuvumbuzi bw abanyafurika,za math,physique,chimie,biologie,medicine,ubuhinzi,etc byavuye muri Afrika, abagereki n abaroma bazaga kwigira muri Afrika muri za Mali na Egypt,nyamara nibo bagarutse gusenya Afrika kugirango hatazamenyekana ko higeze no kuba iterambere,batangira kwiyitirira amateka y abanyafurika,amazina barayagoreka ngo bitumvikana ko ari amanyafurika,

        abitwaga Moors of Afrika uyu munsi babahimba Moors of spain,abanyafurika bazanye abacakara b abanyaburayi gukora uburetwa muri Afrika igihe abo bazungu biyenzaga bagacura umugambi wo gutera noneho umwami w abami muri west na north abyumvise abasangayo spain na portugal arahabatsindira ahakura n abanyagano baza gukora uburetwa maze ahashyira n abantu be bo kuhategeka bahategeka imyaka muri 700 ibi byose biranditse rwose murebe ibitabo amazon muzabibona,ndetse nuyu munsi muri africa ya ruguru harimo abazungu bameze nk abanyaburayi ni abakomotse ku baretwa,nkeka ko ari nayo mpamvu abazungu bajyanye abirabura mu bucakara bihimura.

  2. Mukristu

    07/12/2017 at 9:52 am

    Na Yezu Yeruzalemu yari yaramutesheje umutwe. Dore ibyo yayihanuriye benda kumwica: “Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga! Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho. Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavugira muti ‘Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!”

  3. Makuza John

    07/12/2017 at 10:29 am

    Abasazi baragwira

  4. Nishimwe Liliane@gmail.com

    07/12/2017 at 11:08 am

    Trump Imana imuhe imigisha, Isirayeli Imana iyihe imigisha

    • siriki

      07/12/2017 at 12:12 pm

      amen

    • yamin

      08/12/2017 at 6:29 am

      AMEN

  5. kamana

    07/12/2017 at 12:33 pm

    TRUMP akora ibintu ahubutse.Iri ni ikosa isi yose yamaganye,kuko umujyi wa Yerusalemu ugengwa n’amategeko mpuzamahanga.Kera koko,imana yakundaga ISRAEL ku buryo yayihaye igihugu na capital yayo yitwaga Yerusalemu.Ariko nyuma yuko Abayahudi banze kumvira imana,ndetse bakanga no kwemera ko YESU yoherejwe n’imana,imana yabakuyeho amaboko.Bituma ibihugu by’ Abaslamu bifata Yerusalemu ku ngufu.Nkuko Bible ivuga muli Yohana 3:16,abantu bose batemera ko YESU ari umwana w’imana,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.ISRAEL nayo ntabwo yemera YESU.Niyo mpamvu nyamukuru imana yabakuyeho amaboko.Nkuko mubizi,ubu Yerusalemu igabanyijemo kabiri:Igice cy’Abarabu (Palestinians) n’igice cya ISRAEL.

  6. jay

    07/12/2017 at 3:02 pm

    ngira mwese mwize kumashuri abakatolike twaririmbaga ngo uko wayoboye abisiraheri ukabambutsa inyanja itukura ukabageza ikanani. nonese simwumva ko hitwaga ikanani bisobanura ko ubwo hagiraga izina hari hatuye n abandi bantu. ikintu abantu batajya bamenya abanya israel bari aba nomade. abantu batagira iwabo. imana yabemereye ubutaka mose abatwarayo ariko ntiyigeze abageza nkuko bible ibivuga. kandi bible n abisiraheri bayiyandikiye.

  7. Muhanuka

    07/12/2017 at 3:10 pm

    Baraje bicane kahave da, kandi nyamara biriya byose bishingiye ku kinyoma n’amarangamutima. Ari Yerusalem iyo, ari impamvu abayirwanira batanga zose zishingiye ku kinyoma cyafashe isura yukuri. Rwose nababwira iki nimwicane, wenda isi yahumekaho gato, muntu ntabwo ari endangered species.

  8. Zirikana

    07/12/2017 at 3:23 pm

    Niba yesu kristo akomoka mubisrael Yerusalemu igomba kuba umurwa wabo rwose nta mpaka ! ibihugu bibiri bisangira umujyi gute se ! Ahubwo jye icyo ntasobanukirwa ni ukuntu America ariyo igomba kwemeza umurwa mukuru w’igihugu. Bivuze rero ko itegeka isi yose abayobozi basigaye b’ibindi bihugu bakaba ari
    nka ba gitifu ! nimumbwire namwe. Aka ni akumiro. yiyemeje no kubaba hagati ni ukuvuga ko utazaca bugufi azabigenderamo ga !

  9. Rubanda

    07/12/2017 at 4:02 pm

    Donald TRUMP uwamusuzuma neza mu mutwe we yasanga ahari ikintu abura. Yego turamwubaha kuko ari Perezida w’Igihugu cy’igihangange ku isi, ariko rwose amagambo avuga, ibyemezo afata, n’ibikorwa akora, usanga bidahuje n’indangagaciro z’umukuru w’igihgug.

  10. kay

    08/12/2017 at 11:01 pm

    uwiyise MUTO umura page ya web yandika ibintu bidafite epho naruguru ikindi mwese murafpa ubusa kuko abarabu n’abayahudi ni abyara ibyo bakora babaziranyeho, gusa abarabu barakazwa nuko zionist atari abayahudi kuko abayahudi nyabo ntacyo bapfa n’abarabu bariya rero ni abazungu bakuriye ahandi ntabwo ari abayahudi 100% ikindi cyakoza Muto yavuze hari abandi babyara bavuye kuri salom amaze kubyarana na queen sheba abamukomokaho ni abafarasha uriko uzarebe uko baba vangura kugeza naho umu depite w’umufarasha ajya gutanga amaraso y’ubutabazi bakayanga ngo nuko yirabura none uti bose bahungiye muri africa!!! naho Internet buri wese akurura yishyira kuko ntiwakwandika ibikubangamiye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017