Tugume mu rugo ku bwo kurinda ubuzima bwacu – Sadate/Rayon Sports | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 10:11 45

Tugume mu rugo ku bwo kurinda ubuzima bwacu – Sadate/Rayon Sports

Kuri uyu wa mbere nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje imibare mishya y’abantu bamaze kugaragarwaho n’icyorezo cya Coronavirus, aho imibare igeze ku bantu 36, nta we iki cyorezo kirahitana mu Rwanda, Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon Sports yasabye abari mu rwego rwa Siporo bose kuguma mu ngo iwabo bakarinda ubuzima.

Abafana ba Rayon Sports n’abakora Siporo muri rusange basabwe kuguma mu ngo bakarinda ubuzima bwabo

Perezida wa Rayon Sports, abinyujije kuri Twitter yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuguma mu ngo zabo kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Yanditse ati “Ma miliyoni yihebeye Rayon Sports, Banyarwanda mureke tugume mu rugo kugira ngo turinde ubuzima bwacu kandi dukurikize amabwiriza duhabwa n’ubuyobozi bwacu.  Guma mu rugo wirinde kandi urinde n’abandi, ubuzima ni ubw’agaciro tububungabunge.”

Munyakazi Sadate yakomeje avuga ati “Ndabizi ko mu bo mbwira harimo n’ababa basohotse ariko igomwe ugume mu rugo.”

Uyu muyobozi aherutse gusaba abakunzi ba Rayon Sports kwitanga kugira ngo ikipe itazasenywa na Coronavirus, mu munsi umwe atangaje ibyo, Aba-Rayon bitanze Miliyoni imwe y’amafranga y’u Rwanda, ariko intego ya Rayon Sports ni ukuzishakamo miliyoni 20.

Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Leta y’u Rwanda yasohoye amabwiriza yatangiye kubahirizwa tariki 21 Werurwe 2020, agamije kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, asaba Abaturarwanda guhagarika ingendo zitari ngombwa.

Nibura ayo mabwiriza yubahirijwe, u Rwanda mu byumweru bibiri rwaba rumaze guhashya iki cyorezo kuko mu minsi 14 ukirwaye aba yagaragaje ibimenyetso.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Muyobozi wa Gikundiro yacu Sadate, wivunika kuko abakunzi ba Rayon turakomeza tugume mu rugo twirinda coronavirus tuyirinda n’abandi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *