Tujyane muri Nyungwe na Kajugujugu, ibibaya, imirambi n’ibindi bitatse u Rwanda

Yashyizweho na Ange Eric Hatangimana 24/03/2019 21:39 4 _

Kera natekerezaga ndi mu Ndege nkumva ifite amatsiko yo kuyijyamo. Imyaka 34 yari ishize maze kwiheba ko ntakiyigenzemo,  kuko akenshi amahirwe yo kuyijyamo yanyuraga mu myanya y’intoki. Nashoboraga kujya mu ndege ngiye i New York, Beijing, Dubai, n’ahandi benshi bakwifuza kujya bitewe n’inzozi zabo, gusa igishimishije kurushaho nagiye mu ndege ntembera u Rwanda by’umwihariko indege ya kajugujugu aho nashoboraga kwitegereza ibyiza bitatse igihugu cyanjye mbireba munsi yanjye.

Uri mu kirere ni uko abona uruzi rwa Nyabarongo

Mbere yo kubasangiza ibyo nabonye bitatse u Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 ubwo twatemberaga Nyungwe nashimira urugwiro n’ubunyamwuga nabonanye Abapilote b’iyi ndege ya Air Force, yari itwawe n’Abanyarwanda gusa.

Kajugujugu, ni indege itari nini kandi sintoya nk’uko igaragara mu kirere, nibura abapilote babiri bari bicaye imbere aho batwarira indege, inyuma abagenzi 12 bashobora kwicara bisanzuye, abafite uburyo bwo gufata amafoto bakabikora kuko kajugujugu igendera mu kirere kigufi, uyirimo abona neza ku butaka.

Mu rugendo rutari rurerure nk’uko umuntu yabitekereza, kuva i Kigali kugera i Nyamasheke ku ishyamba rya nyungwe muri kajugujugu ni hagati y’iminota 25 na 35.

Umuseke wabahitiyemo amafoto twafotoye dukoresheje smart phone kuva mu kirere k’i Kigali kugera i Nyamasheke ku ishyamba rya Nyungwe.

Uruzi rwa Nyabarongo umuntu ataragera ku ishyamba rya Nyungwe

Hafi ya Nyungwe mu misozi y’isunzu rya Congo-Nile

Ishyamba rya Nyungwe n’icyayi kirikikije

Ubwiza bwo kuri One&Only Hotel. Uharaye mu gitondo no ku manywa akirigita Nyungwe, bwakwira aryamye akayipfumbata

Amafoto @HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

4 _

Cyangugu 25/03/2019 07:38 - 2019/03/25 at 7:38 AM

Nibyiza kuhasura ariko umuntu anyuze iyikirere kuko iyubutaka njye sinayizera.

Reply
dusabimana 25/03/2019 09:42 - 2019/03/25 at 9:42 AM

Nonese ko utatubwiye icyabajyanye gusura Nyungwe?Aho ntimwari mugiye kureba niba nta ngabo za Sankara na Kayumba ziba muli Nyungwe?? Burya History yisubiramo koko.Bitwibukije ukuntu ingabo za Habyarimana zajyaga zijyana Abanyamakuru mu Mutara n’i Byumba kubereka ko nta Nkotanyi zihari!!!

Reply
Olivier 25/03/2019 15:07 - 2019/03/25 at 3:07 PM

Mwatubwiye ibiciro byo kuva Kigali ujya nyungwe through helicopter ni angahe?!

Reply
nkundigihugu 25/03/2019 16:53 - 2019/03/25 at 4:53 PM

Ni vyiza, ariko kuki watembereye muri Nyungwe iki gihe? Ushaka gushika kuki?

Reply

Tanga igitekerezo