Tukowote avuga ko kuba akuze bitamushyiraho igitutu cyo gushaka - UMUSEKE
  • 05/04/2020 3:03 27

Tukowote avuga ko kuba akuze bitamushyiraho igitutu cyo gushaka

(VIDEO) Irunga Ronge umukinnyi wa Film uzwi nka Tukowote avuga ko imyaka itamushyira ku gitutu cyo gushaka umugore kuko ngo nk’umugabo umubiri we uzakomeza gukora neza nk’uko bisanzwe n’ubwo yaba akuze.

Tukowote

Tukowote avuga ko kuba yaratinze gushaka bitaba intandaro y’igitutu kinshi ngo ashake umugore huti huti.

Avuga ko akeneye igihe gihagije kugira ngo arobanure uwo umutima we uzashima.

Yemeza ko atashaka umugore kubera ko abandi bashatse, akongera ho ko kwigana abandi mu bintu bizakugiraho ingaruka igihe kirekire atari byiza.

Ati: “Mu buzima ikure ku gitutu cy’abantu wowe korera ku gitutu cyawe kuko uwo ugushyira  ku gitutu ngo kora ibi kora ibi ntuzi ikiri mu mutima we wenda ari kugushora.”

Tukowote kugeza ubu afite umukunzi ariko akemeza ko  nta gitutu ariho kandi adakeneye ukimushyiraho ahubwo ko inkono ihira igihe .

Ntiyemeranya n’abavuga ko imyaka  ari igipimo cyo gushakiraho n’ubwo bwose gutinda ugakabya atari byiza.

Tukowote yavukiye mu ri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ariko  ababyeyi be ni Abanyarwanda.

Yatangiye gukina film mu mwaka wa 2006 ubu akaba  amaze gukina izigera mu 102 harimo film mpuzamahanga imwe ari na yo ya tangiriyeho yinjira muri uyu mwuga wa cinema.

Muri iki gihe ari gukina muri filim ngufi z’uruhererekane zitwa Bamenya.

Iyi filimi iherutse kwegukana igihembo cya Rwanda International Movie Award mu cyiciro cya internet web  yari ihanganyemo na Papa Sava.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hahahahahah inkono ihira igihe???? Ko cyarenze? Atetse Amasarabwayi ariko? Yewe azabyihorere gushaka kuko ni uwo gutera agahinda. None se ubu azazana umwana wa 21 ans bazabana igihe kingana iki ko ashaje? Abana bo nizere ko kubateganyiriza abigeze kure kuko ntashigaje igihe kinini cyo gukora.

  • Ese at least yo mutubwira imyaka afite ubu?

  • Uyu rwose arabeshya urushinge rwararyamye ntacyo yishoboreye

  • Ark abanyamakuru dufite koko nonese kiki muvugako yatinze gushaka ubu afite imyaka ingahe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *