Turagukunda Sogoku- Ange Kagame avuga ku ifoto ya P.Kagame ateruye umwuzukuru | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 10:53 35

Turagukunda Sogoku- Ange Kagame avuga ku ifoto ya P.Kagame ateruye umwuzukuru

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yagize icyo avuga ku ifoto y’umubyeyi we ateruye umwuzukuru we [akaba umukobwa wa Ange Kagame], asa nk’uvugira umwana we ati “Turagukunda Sogoku.”

Perezida Kagame n’umwuzukuru we w’umukobwa

Ifoto ya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we, yagiye hanze mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020.

Perezida Kagame washyize iriya foto kuri Twitter ye ashyiraho ubutumwa buyiherekeza bugira buti “Mu minsi y’impera z’Icyumweru (weekend) nagize ibihe byiza ndaruhuka ariko mbikora ndi kumwe n’uyu mwana mwiza muto. Imana imuhe umugisha.”

Ni ifoto benshi bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bongera kugaragaza ibyishimo batewe no kuba Umukuru w’Igihugu yarazukuruje.

Ange Ingabire Kagame akaba ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, na we yagize icyo avuga kuri iriya foto yanyuze benshi.

Mu butumwa bugufi na we yanyujije kuri Twitter, Ange Kagame yagize ati “Turagukunda Sogoku.” 

Ange Kagame usa nk’uwavugaga mu izina ry’Imfura ye, akunze kugaragaza urukundo akunda umubyeyi we by’umwihariko iyo ariho atanga ibiganiro, na we akunze kuvuga ko yishimira inama ze nk’uko zisanzwe zinyura n’abandi benshi batuye Isi by’Umwihariko Abanyarwanda.

Perezida Kagame uherutse kuganira na RBA, yanagarutse kuri uriya mwuzukuru we wa mbere, avuga ko asanzwe amenyereye kuba se w’abana ariko ko kuba sekuru w’undi, byamuzaniye ibyishimo bidasanzwe.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihe azaba asoje inshingano zo kuyobora u Rwanda, azahita yinjira mu zindi nshingano zo kureberera abazukuru.

Icyo gihe yagize ati “Ni bishya ariko ni byiza cyane, nari menyereye kuba Se w’abana, iyo wabaye noneho Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera, ni nka promotion, uba wazamutse mu igarade, nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, nindangiza mpora niteguye kujya mu yindi mirimo yo kureberera abuzukuru.”

Ubutumwa bwa Ange Kagame

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mugabanye amafoto ya Prezida mu buzima bwite n’umuryango we, mwongere ay’ibikorwa bye byo kuri terrain akemura ibibazo by’abaturage bageramiwe.

    • Nta gushidikanya ko Kubyara umwana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc… Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza: Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi,iyo urebye ibintu byinshi bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

  • Hari abana b’abanyarwanda babarirwa muri za miliyoni, bifuzaga kuba nabo bagira ba sekuru na nyirakuru batetera, ariko ubu ugasanga nta na ba se cyangwa se wabo, nyirasenge cyangwa nyina wabo bagira. Ibi bintu abayobozi badusangiza amakuru y’imiryango yabo bajye babizirikana.

    • Ariko mbere y’uko Kagame aba perezida, ni umuntu akaba n’umubyeyi. Nonese azareke no kureba iby’iwe mu rugo ngo ni uko ari perezida? ahubwo muzagera n’aho mumubwira ngo nareke kurya ajye kureba aho imbogo zoneye abaturage mu Kinigi. Ikindi, kuba abanyarwanda barabuze abantu babo muri circonstance zitandukanye muri iki gihugu, ni urwa twese nawe ntibyamusize. Hera kuri nyirasenge Rozariya Gichanda twese tuzi wishwe muri Jenoside na nyina Asiteriya uherutse kwitabimana ejo bundi. Nawe akoze urutonde rw’abe yabuze rwaba rurerure kuko adatuye ku karwa ke ka wenyine. Soyez humains quand même.

  • Nyamuneka umwananumumarayi tumwakirane umugisha, nimpundu kandinabatabafite Imana ibakomeze.

  • Imana2 za Bamporiki.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *