Turasaba Leta kuvugana n’iy’u Burundi abana bashimuswe bakagarurwa-CLADHO – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:03 57

Turasaba Leta kuvugana n’iy’u Burundi abana bashimuswe bakagarurwa-CLADHO

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, rirasaba Leta y’u Rwanda gukorana n’iy’u Burundi kugira ngo abana bo muri Gisagara bashimuswe n’abapolisi b’u Burundi barekurwe.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa Bwana Evariste Murwanashyaka

Abana batanu bo mu murenge wa Mukindo muri Gisagara taliki 15, Kanama, 2020 bashimuswe n’abapolisi b’Abarundi.

Ibi byemezwa n’ababyeyi babo ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Bwana Jerôme Rutaburingoga.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe guhuza ibikorwa, Bwana Evariste Murwanashyaka yabwiye UMUSEKE ko mu nshingano Itegeko nshinga ry’u Rwanda riha Leta harimo no kurengera umwana.

Yagize ati: “ Hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 havugwamo  ko umwana afite uburenganzira bwihariye bwo kurengerwa na Leta.”

Ahera kuri iyi ngingo agasaba  inzego zibishinzwe ‘gukora ibishoboka byose’ zikamenya abatwaye bariya bana n’aho babajyanye ndetse n’uko babayeho nyuma hakarebwa uko bagarurwa.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yahaye UMUSEKE kuri uyu wa Mbere taliki 14, Nzeri, 2020 yavuze ko hari amakuru bahawe na bagenzi babo bo mu Burundi muri Komini ya Ngozi avuga ko bariya bana bazaburanishirizwa yo.

Ababyeyi b’i Gisagara bashinja Polisi y’u Burundi kubashimutira abana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko rero namwe banyamakuru mujye mukura abantu mu rujijo mureke amatiku !! Ntimusobanura neza aho abo bana bshimutiwe ; ni ku butaka bw’uburundi? Abarundi barambutse babashimutira mu Rwanda? Ese abo bana bangana iki? Bujuje imyaka y’ubukure??? Mujye muduha inkuru zicukumbuye cg murorere

  • Nkuko itegeko nshinga rya repubulika y’urwanda ribigena cyane cyane mu ngingo ya 19 ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015 havugwamo neza ko umwana afite uburenganzira bwitwe bwo kwitabwaho. Leta ikore ibishoboka nkuko tuzi ko Leta yacu nta kiyinanira abana bagarurwe mu miryango, hanitabwe kumakuru yuko babayeho Murakoze.

  • CLADHO na MURWANASHYAKA barakoze. Nari nasabye ko SOSIYETE CIVIL ikora ubuvugizi. Mukomeze, ndetse mubwire n’abo mu BURUNDI Mukorana nabo babafashe, bajye gusura abo bana, babahe amakuru. Kandi nibaburanishwa, uretse ko bya ari agahomamunwa, mu bashakire abunganizi. Ubundi umwana ni umwana, uyu munsi ni abacu, ejo ni ababo. Iyo abantu baturanye si uko bakora.

  • Ariko ibyo murwanda birasekeje gitifu wuyu murenge wa mukindo nabagenzi be bagiye kugwa mumunyururu bazira ngo kwambutsa umugore wumurundi ariko abana babanyarwanda bamaze hafi amezi abiri barashimuswe ntanicyakozwe ubu ikibazo numugore wambukijwe ukinariho cg ni abana bamaze amezi 2 tutazi nimba baki nariho koko

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *