Tuyisenge yasubiyemo indirimbo TORA KAGAME PAUL – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

Tuyisenge yasubiyemo indirimbo TORA KAGAME PAUL

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka “Intore Tuyisenge” mu muziki, Ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta. Yasubiyemo  indirimbo ye yise TORA KAGAME PAUL.

Intore Tuyisenge aha yari mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame muri 2010. na Massamba yari ahari

Iyi ndirimbo imaze imyaka irindwi izwi n’imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda bagize uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2010.

Kuba yayisubiyemo ngo ni uko muri iyo ndirimbo ya kera hari ibyo yavugaga nk’ibyifuzo Perezida Kagame yazakora ubu byamaze kugerwaho.

Bityo avuga ko nta kindi kintu yumvaga yayihinduraho uretse gusa nkaho ayisubiramo bushya. Abajijwe niba haramutse habaye andi matora mu myaka irindwi yindi iri mbere yayisubiramo nanone, yahakanye.

Ati “Icyo gihe byanga bikunda hari ibintu byinshi bitandukanye n’ibyo tuzi bizakorwa na Perezida Paul Kagame naramuka atsinze. Ubwo nareba indi nkora ijyanye nabyo”.

Intore avuga ko uruhare rw’umuhanzi mu bihe by’amatora, ari ugushishikariza abanyarwanda kureba kure bagahitamo umuntu ukwiye kubayobora.

Aho kuba hari abahanzi bashishikazwa no kuyobya abaturage babinyujije mu bihangano byabo ejo igihugu kikaba cyasubira mu kaga.

Yakomeje avuga ko mu myaka 23 ishize u Rwanda rumaze kuba intanga rugero ku isi mu bihugu biri imbere mu iterambere rifite umuvuduko.

Ibyo byose rero avuga ko bikeshwa ubuyobozi bwiza ndetse n’abaturage bafite inyota yo kuba mu gihugu cy’amahoro n’umutekano.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Ngabo

    July 11, 2017 at 7:27 am

    Ngo nugushishikaliza abantu bagahitamo umuntu uzabagilira kamaro. Hanyuma se bigahinduka tora Kagame gute? Kuki bitaba tora Habineza cyangwa Mpayimana? Mujye muvugako mukorera ibifu byantu bwite maze murekeraho kubeshya.

    • amani

      July 13, 2017 at 2:03 pm

      ake yarakarangiye nawe uwawe uzamuhangire iyawe
      nangwanawe iyawe se irihe?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock