Tuzagenzura niba abantu 15 aribo baza mu muhango wo gusezerana ku murenge- CP Kabera - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:29 12

Tuzagenzura niba abantu 15 aribo baza mu muhango wo gusezerana ku murenge- CP Kabera

Polisi ivuga ko izagenzura niba koko abantu 15 aribo bazajya bitabira umuhango wo gusezeranira ku murenge nk’uko ari umwe mu myanzuro iherutse gutangazwa mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yabaye taliki 18, Gicurasi, 2020.

CP Kabera avugako Polisi izagenzura niba koko abantu 15 ari bo baza mu muhango wo gusezerana ku murenge

Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko urwego avugira ruzagenzura niba koko uriya mubare ukurikizwa  kandi hakubahirizwa intera yagenwe n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima.

Avuga ko Polisi izabikora ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abandi bakora mu nzego z’umutekano.

Ati: “ Icyo tuvuga cya mbere ni uko abantu bagomba kumva inshingano zabo zo kwirinda, buri wese akumva ko ari we bireba mbere na mbere. Abazajya gusezerana imbere y’amategeko bumve ko inshingano zabo ari ukwirinda no kurinda abo bazaba bari kumwe.”

Yabasabye kuzirinda kurenza uriya mubare wagenwe.

CP Kabera yasabye abo mu nzego z’ibanze bazaba bari aho uriya muhango ubera kuzabwira Polisi niba hari icyo yabafasha kugira ngo uriya mubare wubahirizwe.

Yavuze ko Polisi izajya iba ihari mu buryo runaka ikagenzura niba amabwiriza akurikizwa.

Kuba abantu bemerewe gutaha saa tatu z’joro ntiwuzongera kubona  urwitwazo rwo gutinda mu nzira…

Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko ubusanzwe abantu bavugaga ko saa mbiri z’ijoro haba hakiri kare. Ngo hari abavugaga ko batinze bafunga ibiro…

Kuri we, kuba abantu bemerewe kugera mu ngo zabo saa tatu z’ijoro ni ikintu bagomba kwitwararika, bakagikurikiza, bakirinda kugenda nyuma y’iriya saha keretse ababifitiye uburenganzira.

Avuga ko abemerewe kugeza iriya saha bataragera mu ngo zabo ari abantu bafite impamvu zemewe n’amabwiriza ya Minisitiri w’intebe agenga imyitwarire n’imikorere muri ibi bihe byo kwirinda covid-19.

Ati: “ N’ubwo amasaha yongerewe ariko kwirinda covid-19 ntibyavuyeho. Kuba hongereweho isaha imwe ntibivuze ko ingamba zorohojwe ahubwo zigomba gukomera kurushaho.”

CP Kabera avuga ko abantu bagomba kwibuka ko ingamba zari zarafashwe mu matangazo ya mbere n’ubu zigihari n’ubwo zorohejwe.

Yemeza ko kuba zorohejwe byagombye kuba uburyo bwo kurushaho kuzubahiriza.

Ingamba nshya zo kurwanya ubwandu bwa covid-19 zizarangira taliki 01, Kamena, 2020.

RBA

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *