Twagizimana Fabrice wahoze muri Police FC yerekeje muri Etoile de l’Est FC – UMUSEKE
  • 24/09/2020 6:56 22

Twagizimana Fabrice wahoze muri Police FC yerekeje muri Etoile de l’Est FC

Myugariro Fabrice Twagizimana wamenyekanye nka Ndikukazi, yamaze kwerekeza muri Etoile de l’Est FC yo mu Kiciro cya kabiri.

Uyu mukinnyi w’inyuma mu barinda ko izamu ryinjiramo ibitego yerekanwe muri Etoile de l’Est

Twizeyima Fabrice yasinyiye ikipe ya Etoile de l’Est FC amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.

Akina mu mutima w’ubwugarizi, yatandukanye na Police FC mu 2018.

Nyuma y’umwaka w’imikino 2017-2018, Twagizimana yahise ahagarika umupira w’amaguruho igihe gito, gusa ntiyigeze atangaza ko awusezeye burundu.

Twagizimana agarutse muri ruhago ahita asinyira ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba aho azabafasha mu bwugarizi mu mwaka w’imikino 2020-2021.

“Ndikukazi” yageze muri Police FC avuye muri AS Muhanga yo mu Karere ka Muhanga. Muri Police FC yatangiye kwitwara neza aba kapiteni, ariko biza kwanga mu 2018 avuga ko ibyo yifuza atabibona bityo ko agiye gufata ikiruhuko.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *