Twasuye Pariki y'Akagera, iracyakunzwe nka mbere ya COVID-19 | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:44 25

Twasuye Pariki y’Akagera, iracyakunzwe nka mbere ya COVID-19

Pariki y’Akagera ni yo isurwa n’abantu benshi mu Rwanda. Urese kuba ifite ubwiza bushingiye ku butumburuke bwayo budahanamye cyane ndetse n’ibiti by’amoko atandukanye, muri iki gihe abayisura bose bifuza kubona intare ziherutse kuyigarurwamo. Si benshi bazibona ariko kuri iyi nshuro twazibonye n’ubwo byari amahushuka…

Twiga ifite indeshyo n’ingendo bidasanzwe.Iyo igenda itera ukuboko kw’iburyo n’ukuguru kw’iburyo icyarimwe n’uruhande rw’ibumoso bikaba uko

Itsinda ry’Abanyamakuru berekeje mu Ntara y’Iburasirazuba bajyanywe no gusura iriya Pariki ikora ku Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Bari boherejwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) kugira ngo barebe uko Pariki imeze nyuma y’uko kuyisura bisubukuwe.

Iyo ukigera kuri Pariki abashyitsi bose bakaraba intoki, cyangwa bakisiga umuti wica udukoko ku ntoki, nyuma bagapimwa umuriro.

Iyi birangiye bajya aho bateguriwe n’umukozi ushinzwe kubayobora akabasobanurira uko Pariki yahanzwe, uko yakuze, ibibazo inyamaswa z’aho zihura na byo, nyuma bakurira imodoko bakajya gusura.

Umwihariko wa Pariki y’Akagera ni uko inyamaswa z’amoko atandukanye uzibona bitagusabye gukora urugendo rurerure.

Kuba ari Pariki nto kandi ifite ibiyaga birenga 10 bituma inyamaswa zidakunda gutembera ngo zijye kure.

Ntibisaba inyamaswa zirisha gukora urugendo rurerure zijya gushaka ubwatsi cyangwa amazi ahubwo zibibona hafi aho. Ibi bituma abazisura na bo bazibona bitabagoye.

Mu nzira uhura n’inyamaswa ziri kurisha zirimo amasirabo, impala, imparage, imbogo, amasatura (isatura yo ni indyabyose), twiga, n’inzovu.

Izindi nyamaswa ziboneka ni inkende n’ibitera.

Mu rugendo twakoze, twageze muri 1/10 cya Pariki ipine y’imbere y’imodoka irapfumuka!

Mu gihe twese twashyashyanaga ngo dushyiremo indi, ibitera byahuruye bijya mu biti hafi y’aho turi na byo biratwitegereza, bifite amatsiko yo kumenya ibyo turimo.

Kubera ko hari mu ishyamba ry’inzitane kandi tutareba imbere yacu ngo turebe ibisimba byaturuka hirya no hino, twese twari twifitemo ubwoba.

Umukozi wa Pariki wari uduherekeje yadusabye ko bamwe bafasha shoferi gushyiramo irindi pine, ariko abandi bagakomeza kureba hiryo no hino kugira ngo hagize igikoko gitunguka babwire bagenzi babo.

Akazi kakozwe, ipine risubizwamo dukomeza urugendo, dusiga ibitera bikiri aho umenya twarahavuye bikajya kwinukiriza impumuro w’aho umuntu yakandagiye.

Nyuma y’urugendo rw’amasaha hafi abiri, Umunyamakuru w’UMUSEKE ni we wabonye intare bwa mbere abwira abandi.

Zari intare ishatu z’ingore zibunze mu gihuru gito gikikijwe n’umukenke muremure. Zumvise abantu bavuze cyane zirahaguruka zimukira mu kandi gahuru zihageze zirabunda.

Shoferi yazimije imodoka, turaceceka kugira ngo turebe ko zagaruka ariko tubona zikomeje kubunda.

Umukozi wa Pariki yatubwiye ko bishoboka ko impamvu zitagiye kure ari uko zari zimaze kwica impala tukaba twazitesheje inyama.

Twigiye imbere gato tuhasanga umukumbi w’impala bigaragara ko zikiri nto.

Urugendo rwakomeje tugenda twibaza niba turi bubone izindi nyamaswa zibarirwa mu nkuru, intare, ingwe, inzovu, imbogo, n’inkura.

Twigiye imbere gato twahuye n’imbogo iri yonyine iri kurishanya n’isatura ariko zahanye intera itari munsi ya metero 100, twaketse ko na zo zirinda COVID-19.

Ibyishimo byabaye byinshi ubwo twabonaga Twiga, bamwe bayita gasumbashyamba kubera ijosi rirerire, n’amaguru maremare, ndetse imbere tubona inzovu zose zisa n’izikutse kunywa amazi muri kimwe mu biyaga biri muri Pariki y’Akagera.

Kirazira gusohoka mu modoka uri muri Pariki kereka ahantu habugenewe hadashobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Ni pariki ibamo isazi nyinshi, zirarumana ukagira ngo ni Amavubi.

Umukozi w’iriya pariki avuga ko kuva mu modoka ukajya hanze, uba ushyize ubuzima bwawe mu kaga kuko n’agasimba gato gashobora kukuruma kagashyira ubuzima bwawe mu kaga.

Ni pariki umuntu agendamo amasaha atandatu. Uko bimeze kose ariko ni pariki ikwiye gusurwa. Ntuzakangwe n’ivumbi rihaba ngo bikubuze kuyisura.

Uzaharanire kureba uko inzovu ingana, uko irisha, amabuno n’amatako y’imparage, amahembe y’imbogo asongoye wagira ngo ihora iyatyaza, ingendo idasanzwe ya Twiga kandi nugira amahirwe ukabona intare, uzishima kurushaho ndetse yenda wabona Rugondo, aha ndavuga Ingwe n’amabara y’uruhu rwayo ahebuje ubwiza.

Imbogo zikutse
Impala zikunda abantu
Imparage nazo ntizibikanga
Imvubu yari yaje kurisha mu masaha y’igicamunsi
Muri ako kaziga niho intare imwe yari ibunze mu gihe izindi zari zitwikanze
Inzovu nyamunini

NIZEYIMANA Jean Pierre&Dieudonnée NSHIMIYIMANA

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aya mafoto yanyu ko adakurura ! Paliki ndabona izuba ryarayikubise yahindutse ubutayu

  • Pariki y’akagera iyo ushaka kubona inyamaswa nyinshi ujyayo mu kwa mbere, ukwa 2, ukwa 6 gutangira n’ukwa 11. Mukanyura epfo ku biyaga mugahingukira mu kibaya cya Rwantambi.

  • Hahaha! Nakumiro pe! Aya mafoto ntashamaje nagato! Nuwifuzaga kuyisura yabihagarika! Plz, journalist niba utabonye amafoto akurura abantu ujye ureka gutangaza inkuru nkiyi! Ngo ibitera byinshi nta foto! Ngo intare iri mugihuru, habe nifoto yumurizo wayo! Ngo imbogo zikutse, nta foto!
    Common! Be professional kbs!

  • uyu wakoze iyi nkuru aracyakeneye amasomo kbsa, inkuru itagira amafoto rwoc ntakigenda, cg ugasanga amafoto abusanye nibyo yanditse.
    ngo imbogo zirakutse, nyamara ntanimwe yerekanye,!! mbegagaa!!!!!!!!!!!

  • Ariko se iyi nkuru yakozwe n’umunyamakuru wabigize umwuga cg ni Amateur? ndebera nka maphotos, uziko nanjye utari umunyamakuru nta fotora gutyo.plz nti mukisebye. mwabuze Apareilles or cameras bifotora neza? ndebera nkaho avuga ko hari intare nugira icyo ubona ungaye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *