Twitter yahagaritse 'account' ya Trump Jr umuhungu wa Donald Trump | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:50 48

Twitter yahagaritse ‘account’ ya Trump Jr umuhungu wa Donald Trump

Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Twitter nyuma y’uko Perezida Donald Trump, Jr ashyize ku rukuta rwe rwa Twitter Video y’umuganga witwa Dr Stella Immanuel wemeza ko umuti wa hydroxychloroquine ukiza COVID-19. Uyu muti OMS yavuze ko udakiza kiriya cyorezo.

Donald John Trump Jr ari kumwe na Se Donald Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za America

Umuhungu wa Trump yanditse kuri video ye ko buri wese akwiye kuyireba kuko ‘ibirimo ari ingirakamaro.’

Itangazo Twitter yasohoye rivuga ko bahagaritse Donald John Trump Jr ku rubuga rwabo kubera ko yishe ihame riyigenga ribuza abantu gutangaza ibihuha kuri COVID-19.

Umuvugizi wa Trump witwa Andrew Surabian yahise yamagana icyemezo cya Twitter, avuga ko kuba ari ikigo cy’ikoranabuhanga kiyubashye byatumye cyumva ko gikwiye ‘kubuza abantu kuvuga ikibari ku mutima.’

Hagati aho hari abayobozi bakuru b’ibigo by’ikoranabuhanga barimo Jeff Bezos wa Amazon, Tim Cook wa Apple, Mark Zuckerberg wa Facebook na Sundar Pichai uyobora ishami rya Google ryitwa Alphabet, baraza kwitaba Komisiyo ya Sena ya USA ishinze ubutabera bagira ibyo babazwa.

Jack Dorsey uyobora Twitter we ntari mu batumijwe.

Trump Jr ntashobora kugira icyo ashyira kuri Twitter, icyo akorera ‘retweet’ cyangwa kugira umuntu mushya akurikiranira kuri Twitter (gukora follow).

Bisa n’aho Trump Jr yaje kubona ko yibeshye agashyira iriya video kuri Twitter kuko, nyuma video yahise isibwa haba kuri Twitter, kuri Facebook no kuri YouTube.

Ubuyobozi bwa Twitter bwamenyesheje Trump ko abaye ahagaritswe
Dr Stella Immanuel ni Umunyamerika ufite inkomoko muri Cameroon

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *