U Burusiya bwikuye mu masezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

U Burusiya bwikuye mu masezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwongeye gukomwa mu nkokora, mu gihe hafunguwe inama ya 15 ihuza ibihugu bigize amasezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku nyandiko igaragaza ubushake igihugu cye gifite bwo kuva mu bihugu binyamuryango by’aya masezerano.

Perezida Vladimir Putin w'U Burusiya

Perezida Vladimir Putin w’U Burusiya

U Burusiya bwari bwemeye gusinya amasezerano ashyiraho ICC mu 2000, nubwo mu 1998 bwari bwanze ishingiro ry’urwo Rukiko.

Icyemezo cy’U Burusiya gikurikiye inzira ibihugu bitatu byo muri Africa byatangiye yo kwikura muri urwo rukiko, ibyo bihugu ni U Burundi, Africa y’Epfo na Gambia.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’U Burusiya, rivuga ko “Perezida (Vladimir Poutine) yasinye itegeko rijyanye n’umugambi w’U Burusiya wo kutaba igihugu kiri mu masezerano ya Roma ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Uyu mwanzuro uzashyikirizwa urukiko vuba.”

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko “Urukiko rutigeze ruba ku rwego rw’ibyo rwari rutegerejweho kandi ntirwigeze ruba urwego rwigenga, ruhamije itegeko mu butabera mpuzamahanga.”

U Burusiya buvuga ko ICC mu myaka 14 imaze ikora yabashije guca imanza enye gusa, izitangaho miliyari y’amadolari.

Icyemezo cy’U Burusiya gikurikiye raporo y’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda yasohotse ku wa mbere tariki 14 Ugushyingo ivuga ku buryo ibintu bimeze hagati ya Ukraine n’agace ka Crimée/Crimea (U Burusiya bwigaruriye muri 2014).

Muri iyi ntambara, U Burusiya buyifitemo uruhare ndetse bukekwaho kuba bwarakoze ibyaha by’intambara.

U Burusiya bushinja ICC kubogamira ku gihugu cya Georgia, urukiko rugashinja ingabo z’U Burusiya n’inyeshyamba bwari bushyigikiye mu ntambara yabaye muri 2008, ingabo za Georgia ntizivugwe.

ICC yari yatangaje muri Mutarama ko izatangira iperereza kuri iyo ntambara, hakaba hari kuba ariho hantu hambere uru rukiko rugiye gukora iperereza hatari muri Africa.

U Burusiya bwasinye amasezerano ashyiraho ICC kimwe n’ibindi bihugu 31. Aya masezerano agaragaza ibyaha mpuzamahanga Urukiko rwa ICC rufite ububasha bwo gukurikirana.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ntirushobora gukurikirana ibyaha byabereye mu gihugu kitasinye amasezerano arushyiraho hatabayeho icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye (UN).

JeuneAfrique

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. rutwe

    November 16, 2016 at 4:36 pm

    EEEHH ,Ese burya uburundi niyo mpamvu bwatangije bwari bubiziranyeho nuburusiya dore ko ari somambike wabwo yewe nakataraza kazaza.

  2. Ahaaaaa

    November 16, 2016 at 5:47 pm

    Yewe baba baiziranyeho cg batabiziranyeho, byose kimwe! Nta rukiko rubi nabonye ku isi nka ICC!!! Nibaza ibihugu birurimo icyo byungukiyemo!

  3. barigira

    November 17, 2016 at 7:48 am

    oya nibaruvemo ntacyo rumaze nshimiye nyakubahwa PIERRE NKURUNZIZA wafashe iya mbere akabatinyura none bose bakaba bagiye gushiramo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock