U Rwanda na Congo Kinshasa byiyemeje gukorana mu kubungabunga umutekano w’Akarere | UMUSEKE

U Rwanda na Congo Kinshasa byiyemeje gukorana mu kubungabunga umutekano w’Akarere

Inama ihuje inzego z’umutekano ku mpande z’u Rwanda na DR.Congo yasojwe ku Cyumweru i Kigali, itangazo ryasohowe rivuga ko iriya nama iri mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Abakuru b’ibi bihugu biyemeje gukorana no gufatanya mu kubungabunga umutekano w’Akarere.

Intumwa z’u Rwanda muri iyi nama zari ziyobowe na Gen Jean Bosco Kazura Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

DR.Congo yari ihagarariwe n’Intumwa idasanzwe ya Perezida Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo mu by’umutekano witwa Froincois BEYA Kasongo akaba yari akuriye abandi barimo abashinzwe ubutasi bavuye i Kinshasa.

U Rwanda rwo rwari ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uyoboye abandi.

Inzego za gisirikare n’iz’umutekano mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziyemeje gufatanya mu rugamba rwo kurwanya no kurandura imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Mu itangazo impande zombi zashyize ahagaragara nyuma y’ibiganiro by’iminsi 2 byasojwe i Kigali, harimo ko imyanzuro yafatiwe mu nama hashyizweho n’uburyo bufatika bwo kuyishyira mu bikorwa.

Umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa uhagaze neza kuva Perezida Antoine Felix Tshisekedi yajya ku butegetsi. Tariki 19 Mutarama 2021 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yajyanye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame i Kinshasa abushyikiriza Perezida Felix Tshisekedi.

Mu ntumwa z’u Rwanda zagiye i Kinshasa ziyobowe na Dr. Biruta harimo Maj.Gen Joseph Nzabamwita, Umusyobozi Mukuru w’ubutasi, Amb. Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri DR.Congo, na Dr. Donald Kaberuka, uri mu Itsinda ryashyizweho n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe rishinzwe gushakira umugabane inkingo za Covid-19.

Tariki 07 Ukwakira 2020, habaye inama yatumijwe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi i Goma ikaba yarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, icyo gihe mu Bakuru b’Ibihugu bayitabiriye harimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

U Rwanda na DR.Congo biyemeje gufatanya mu kurwanya abahungabanya umutekano

Photos@RBA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *