U Rwanda na USAID byasinyanye amasezerano ya miliyari 605Frw | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:44 07

U Rwanda na USAID byasinyanye amasezerano ya miliyari 605Frw

*Azatangwa mu myaka 5 akoreshwe mu Iterambere
Aya mafaranga azatangwa na Leya ya America, yari ihagarariwe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga USAID agera kuri US $ 643.8M, (abazwe mu mafaranga ni miliyari 605Frw), amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga 2020.
USAID yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Ms. Leslie Marbury n’u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ariya mafaranga ari Leta ya America yayatanze ikaba yari ihagarariwe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga USAID.
Amasezerano yasinywe none ni miliyoni US$ 48.6 M (agera kuri miliyari 46.2Frw), aya ni ikige cy’amasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka miliyari 605Frw (ni ukuvuga miliyoni US $ 643.8.) azakoreshwa mu kuzamura iterambere mu Rwanda.

Igitabo gikubiyemo ariya masezerano kiswe (Development Objective Grant Agreement, DOAG) ibigikubiyemo byasinyiwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, USAID ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Ms. Leslie Marbury n’u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.

Aya mafaranga mu byo azafasha harimo kwihutisha imigambi y’iterambere ikubiye muri Gahunda yo kuvugurura Ubukungu yiswe (National Strategy for Transformation 1: Economic Transformation, Social Transformation, and Transformational Governance).

Mu bindi aya mafaranga azafasha u Rwanda mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo birimo na COVID-19, n’ingaruka bigira ku bukungu.

Asinya ariya masezerano, Leslie Marbury uhagarariye USAID yagize ati “Aya mafaranga agamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo no gushimangira umubano w’ubufatanye na Leta zunze Ubumwe za America.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko aya mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’Ubuzima, Uburezi, kuzamura Abikorera, no guteza imbere Imiyoborere.

Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwagizweho ingaruka zikomeye n’Icyorezo  COVID-19.

Minecofin

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Miliyari 605 kugabanya abanyarwanda miliyoni 12 ,buri wese yabona 50000 mu myaka 5. Ni ukuvuga 10000 buri mwaka.
    NONE AYANGE MUZAJYE MUNYISHYURIRA MUTUELLE ASIGAYE IBIFI BININI …

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *