U Rwanda rwabonye inkingo miliyoni 1 zikingira Covid-19, rutegereje ko zigera i Kigali | UMUSEKE

U Rwanda rwabonye inkingo miliyoni 1 zikingira Covid-19, rutegereje ko zigera i Kigali

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagiranye n’Ikinyamakuru, The New Times yavuze ko u Rwanda rutegereje inkingo miliyoni imwe zikingira Covid-19.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Ubuzima (RBC)

Dr. Sabin Nsanzimana uyobora RBC avuga ko u Rwanda rutiteguye kwakira inkingo gusa, ko ruzahita runatangira kuzitanga.

Yavuze ko u Rwanda rwakomanze ahantu hatandukanye rushaka ziriya nkingo, ariko ngo izo ruzagura ni izemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

Ati “Twatumije inkingo zihutirwa miliyoni imwe turazitegereje igihe icyo ari cyo cyose, twizeye ko muri Gashyantare 2021 cyangwa mbere yaho tuzaba dufite inkingo za mbere.”

U Rwanda rurateganya ko mu myaka ibiri ruzaba rwakingiye abarenga 60% by’abaturarwanda ku gihugu gituwe na miliyoni 12.4.

Umuyobozi wa RBC avuga ko bakorana n’ihuriro COVAX ririmo ikigo gikora inkingo cya Gavi, n’ihuriro rigamijwe guhora ryiteguriye Ibyorezo (Coalition for Epidemic Preparedness Innovations, CEPI) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, kuko bifasha ko inkingo zigera ku bihugu n’u Rwanda rurimo zihendutse.

Avuga ko u Rwanda rushaka guhabwa inkingo zihutirwa zigera kuri miliyoni imwe binyuze muri ririya huriro rya Covax.

Yabwiye The New Times ati “Binyuze muri bo twabonye inkingo miliyoni imwe zakozwe na Pfizer, turashakisha izindi nkingo mu bigo bizikora bikorana n’ihuriro rya Covax.”

Yavuze ko inkingo zizaboneka mu byiciro, ziriya miliyoni imwe ngo ni iz’icyiciro kitwa “izihutirwa”.

Izi nkingo zizaterwa mbere na mbere abakora mu by’Ubuzima, abantu bari mu zabukuru n’abafite indwara zidakira badafite abasirikare bahagije.

Covid-19 imaze guhitana abagera ku 153 mu Rwanda abarwaye ni 3 895.

IVOMO: The New Times

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yego rata!!

  • Nibahere ku bayobozi bakuru bacu babakingire bose n’imiryango yabo. Yenda abo bayobozi bava mu ndaki basigaye barihishemo tukongera kubabone kuri terrain mu bibazo by’abaturage.

  • Ariko iyi GAVI nayumvise ho iki ra

  • Ariko abanyarwanda baragowe koko!! Ubu bagiye kubahindura za sumbiligi (cobayes)? Nizereko batazabigira itegeko kuko izo nkingo zimaze guhitana abantu bamwe na bamwe?! Mu bindi bihugu bahera ku bayobozi kugirango batange urugero ku baturage. Mu Rwanda rero naho bazahere ku ntore izirusha intambwe maze izindi ntore n’intoramayugi zikurikizeho. Bityo abaturage basanzwe ntago bazishisha gukingirwa.

  • Arko uru rukingo ntabwo arurwambere abanyarwanda bakingiwe, ahubwo wowe niba wumva udashaka ko bagukingira uzabireke ark wikwirakwiza imyumvire nkiyo ntabwo ukunda abana b’ u Rwanda kurusha perezida wacu Poul kagame!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *