U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zirimo guhagarika ingendo no gufunga imipaka - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:24 50

U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zirimo guhagarika ingendo no gufunga imipaka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu Leta y’u Rwanda yasohoye ingamba zikomeye zijyanye no guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu bushya bw’icyorezo cya coronavirus, amasoko yafunzwe, moto ntizemerewe gutwara abagenzi, no kuva mu ngo nta mpamvu ntibyemewe, ikerekezo cy’ubuzima mu byumweru bibiri biri imbere kiragoye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr.Vincent Biruta yabwiye RBA ko imipaka y’u Rwanda ifunze, cyakora ko bitewe n’uburyo imigi imwe n’imwe nka Rubavu wegeranye cyane na Goma kimwe na Rusizi wegereye Bukavu, ngo harashyirwaho uburyo abahagarariye abandi muri Koperative bajya bambuka.

Ikindi ni uko imodoka zitwaye ibicuruzwa zaba izibivanye mu Rwanda zijya hanze n’izibyinjiza zo zemerewe kugenda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel we yavuze ko amasoko y’ibiribwa akomeza gukora ariko abacuruza ibintu bitihutirwa bo ngo ntibemerewe gucuruza.

Imibare ya OMS yo kuri uyu wa gatandatu igaragaza ko ku Isi, coronavirus imaze kwanduza abagera ku 266,073, abagera ku 11,184 yarabahitanye imaze kugera mu bihugu 183.

 

Kuri uyu wa gatandatu nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • mwaramutse ko amasoko mwayafunze ba rubanda rugufi turabaho dute ko twaryaga aruko duciye inshuro ndumva mwatanga nk’iminsi Ibiri tugasubira muntara murakoze.

    • Ni byiza gufata ingamba zikaze kugirango turwanye iyi Virus.Impamvu ibihugu by’i Burayi birimo gupfusha abantu benshi (Italy,France,Spain,etc…),nuko batinze gufata ingamba.Gusa dukomeze gutekereza kuli ibi bintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba kandi bitigeze bibera ku isi icyarimwe.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21,11,26,28,yahanuye ko iminsi y’imperuka izarangwa n’indwara z’ibyorezo,ko abantu bazagira UBWOBA bibaza ibigiye kuba ku isi.Yongeye ati:”Ibyo nibitangira kuba,gucungurwa kwanyu kuzaba kuri hafi”.Yavugaga Abakristu nyakuri.
      Aho guterera agati mu ryinyo,duhaguruke dushake Imana dushyizeho umwete,twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa,kugirango tuzarokoke uwo munsi uteye ubwoba nkuko bible ivuga.

  • Ugendeye ku bushobozi bwabanyarwanda ntago u Rwanda rwakwiye gushyira igihugu cyose muri quarantaine nta aide financière ishyizweho yo gufasha abo bizagiraho ingaruka. Ntibakwiye kwiyibagiza ko hariho ba nyakabyizi barya aruko bakoze. Nonese uzarinda abantu covid-19 ariko ubareke bicwe n’inzara? Hagakwiye kubaho igenamigambi rihamye mbere yo gushyiraho amabwiriza nkayangaya. Ibihugu byashyizeho quarantaine byo muri Europe urugero nka France leta yateganyije miliyari 300 zama euros azagoboka abaturage mu gihe cyose cya crises, imisoro kuva mu kwa gatatu kugeza igihe crise izarangirira yabaye ihagaze gutangwa, za entreprises ubukode bwinzu zikoreramo na za factures zamazi n’umuriro nazo zabaye zihagaze ikindi abantu bose imirimo yabo yahagaze bazajya bahambwa chomâge partiel. Urumva rero ko gufata icyemezo nka kino bisaba kubanza kukigaho. Mu gihe nkicyi leta yari ikwiye gukoresha ya mafaranga yo mu gaciro akagoboka abatishoboye kuko ndumva aricyo kiriya kigega cyari cyashyiriweho. Ikindi abayobozi bahembwa menshi bagakwiye kugabanya imishahara yabo noneho ayo avuyeho akunganira abaturage ba nyakabyizi imirimo yabo yahagaze. Naho ntiwabwira abantu ngo bagume mu ngo kandi muri icyo gihe bagomba kurya no kwishyura ubukode. ibyo nuguhagarika ikibazo kimwe ariko uteye ibindi bibazo bitabarika.

    • Bora uzima. Izindi challenges zizigwaho iyi ikemutse

  • Abanyarwanda bari kubavuga neza hano iburayi pe. Mwafashe ingamba zikaze zo kwirinda. Amashuri arafunze, business zahagaze, abantu bari mu rugo. Mukomereze aho, hasigaye ibyumweru nka 4, tukabona umusaruro.

  • Ahubwo ingamba zokwirinda zongerwe kbsa kuko kwirinda biruta kuba mubitaro, kandi amagara arahenze cyane

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *