U Rwanda rwashimiye Trump ku mashini 100 zongera umwuka USA yaruhaye | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 8:08 04

U Rwanda rwashimiye Trump ku mashini 100 zongera umwuka USA yaruhaye

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Perezida Donald Trump ku nkunga y’imashini 100 zongera umwuka (ventilators) igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za America cyahaye u Rwanda.

Inkunga yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije

Iyi nkunga yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, aboneraho gushimira ubufasha kiriya gihugu gikomeje guha u Rwanda mu rugamba rwo guhanga n’icyorezo ca COVID-19.

Dr Daniel Ngamije yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, turashimira Perezida Donald Trump ku muhate we n’ubufasha akomeje guha u Rwanda mu guhangana na COVID-19.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi nkunga yavuye mu biganiro biherutse guhuza abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America.

Iyi nkunga yatanzwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, Peter Vrooman, yanyujijwe mu muryango w’Abanyamerika ushinzwe Iterambere mpuzamahanga USAID.

Tariki ya 25 Mata 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro na mugenzi we Donald Trump wa USA, kibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’inkunga Perezida Trump ubwe akomeje guha u Rwanda ndetse n’itangwa n’igihugu cye.

Ku wa 24 Mata kandi, u Rwanda rwari rwakiriye inkunga ya Miliyari 4Frw rwahawe na Leta Zunze Ubumwe za America arimo azifashishwa mu kongera amasuzumiro ya COVID-19 no guhugura abajyana b’Ubuzima.

Ni inkunga yanyujijwe muri USAID
Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rushimira Donald Trump uyobora USA
Imwe muri izi mashini

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubwo umwuka kizajya kiwutangira angahe ra ??

  • Ahandi ntabwo bashimira perezida bashimira igihugu. Kuko ibyo biba byavuye mu misoro yabaturage ba USA.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *