u Rwanda rwemeje ko abandi bantu 4 barwaye Coronavirus | UMUSEKE

u Rwanda rwemeje ko abandi bantu 4 barwaye Coronavirus

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryasohowe mu masaha akuze y’ijoro kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe, rivuga ko abandi bantu bane basanzwemo icyorezo cya coronavirus kimaze iminsi cyugarije isi. Leta isaba Abanyarwanda gukomeza ingamba z’isuku zirimo cyane cyane gukaraba intoki.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ari mu Banyarwanda bashyize ku mbuga nkoranyambaga iri tangazo.

Kuri Facebook, Nduhungirehe yanditse ati “Abandi bantu bane (4) barwaye Covid-19 mu Rwanda. Muri rusange umubare w’abasuzumwemo coronavirus ubu ni batanu (5). Abaturarwanda bose bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.”

Hepfo ahita ashyiraho itangazo ryose rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ku makuru mashya ku ndwara ya coronavirus.

Iri tangazo rivuga ko Abanyarwanda babiri bavukana, umwe w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki 6 Werurwe avuye muri Sudan y’Epfo, n’umuvandimwe we w’imyaka 36 wageze mu Rwanda tariki 8 Werurwe avuye muri Fiji agaca muri America na Qatar, basuzumwemo coronavirus.

Abandi babiri umwe, ni Umunyarwanda w’imyaka 30 wari umaze igihe adakora ingendo hanze y’u Rwanda, n’umusore ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda kuri i cyumweru avuye i Londres mu Bwongereza bombi babapimyemo coronavirus.

Muri rusange abarwaye iri ndwara mu Rwanda babaye batunu nyuma y’umugabo w’Umuhinde wayitahuweho bwa mbere ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Muri Video y’ubukangurambaga yiriwe icicikana ku mbugankoranyambaga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul ashishikariza abantu gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune nibura hagati y’amasegonda 40 na 60 mu rwego rwo kongera isuku no kugabanya ibyago byo kwandura coronavirus.

Ubuzima mu Rwanda burakomeje, ariko hari ingamba zihutirwa zafashwe zirimo kugabanya amakoraniro ahuriyemo abantu benshi.

Hari ugufunga insengero na Kiliziya, gufunga ibigo by’amashuri kuva kuri Kaminuza kugera ku mashuri y’inshuke ndetse no gushyira ku marembo y’ahahurira abantu benshi uburyo bwo gukoraba intoki.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda mu Rwanda yasabye abacuruzi kuturirira kuri iki cyorezo ngo babe bakongera ibiciro by’ibyo bacuruza.

Coronavirus yatangiriye mu Bushinwa, abayanduye bagera ku 130,000 ku Isi, ariko benshi baravuwe basubira mu buzima busanzwe.  Icyorezo kimaze kugera mu bihugu 123 ku Isi.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Turasaba ko abantu binjira mu gihugu bashyirwaho ikimenyetso kibagaragaza ko binjiye vuba kugirango tubirinde

  • turashimira reta y’urwanda kungamba nziza yafashe yoguca ibikundi bya bantu bateranira ahantu hamwe kubereko urabona ngomurusengero bakunda gusuhuzanya nukuvugango umurwayi wa COVID190 agezemo bose bayandura nukuvugango twese nukwirinda dushyira isuku imbere kuberako kwirinda biruta kwivuza

  • Shaa wowe JM ngo abinjira babashyireho ikimenyetso tujye tubamenya noneho babambike inzogera rero ?????? wewe shaka igitekerezo kizima cg ceceka

  • Ubukungu bw’igihugu cyacu twabwubakiye ku bukerarugendo bwo kwidagadura n’inama mpuzamahanga. Dushora mu mahoteri, conventions centers, indege n’ibibuga byazo, Visit Rwanda… None coronavirus iriho iratwereka ko dushobora kuba twarashyize amagi yacu yose mu nkangara imwe. Dukwiye kurushaho kubitekerezaho.

    • good point
      twagombye kuba twarubatse inganda zikora ibintu byíbanze
      nta níbitanda bihagije mu bitaro byo kuvura indembe (intensive care units)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *