U Rwanda rwemeye kwakira imikino yo mu matsinda ya AfroBasket – UMUSEKE
  • 25/09/2020 6:04 38

U Rwanda rwemeye kwakira imikino yo mu matsinda ya AfroBasket

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’, ryatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira imikino y’amatsinda ya Afro-Basket iteganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka.

U Rwanda ruzakira imikino yo mu matsinda ya AfroBasket

Byari biteganyijwe ko u Rwanda rwari kuzakira imikino yo gushaka itike mu mikino y’ibihugu muri Basketball yo mu itsinda rya kane ruhuriyemo yonyine none ubu rwemeye kuzakira n’imikino y’andi matsinda.

Aganira na The New Times, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Desire yavuze ko iri shyirahamwe na Minisiteri ya Siporo bemereye FIBA kwakira imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu 2021 mu Rwanda.

Ati “Twiteguye kwakira andi matsinda abiri azakinira hano.”

Avuga ko ariya marushanwa azaba hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragara mu bihugu binyuranye byo ku Isi birimo n’u Rwanda.

Imikino yo mu Itsinda rya Kane ririmo n’u Rwanda ruhuriyemo n’ibihugu nka Nigeria, Algeria na Mali, byari biteganyijwe ko izaba hagati ya tariki 27-29 Ugushyingo uyu mwaka.

Gusa Mugwiza avuga ko amatariki mashya y’imikino azatangazwa na FIBA mu bihe biri imbere.

Mu itsinda rya Mbere [A] harimo Tunisia, Central African Republic, DR Congo ndetse na Madagascar mu gihe mu itsinda rya kabiri [B] harimo Senegal, Angola, Mozambique ndetse na Kenya.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *