U Rwanda rwihaye umukoro wo kuzamura ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga- Kagame – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:18 11

U Rwanda rwihaye umukoro wo kuzamura ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga- Kagame

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu ubwo yarangizaga inama yaberaga mu Rwanda igamije kureba aho iterambere mu buhinzi bw’Afurika rigeze, yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Rwanda rukora ibyo rushoboye kugira ngo abarutuye bagire indyo yuzuye ariko cyane cyane ku bana.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga

Yavuze ko uyu ari umukoro u Rwanda rwihaye kandi rwatangiye gushyira mu bikorwa,  bikagaragarira mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga mu kuhira bukorerwa mu murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, ku bufatanye na Howard Buffet.

Ati: “ Imihingire yacu ihamije ko umuntu uzagura ibyavuye mu musaruro mu buhinzi, azagura imyaka yeze neza kandi ikize ku ntungamubiri ndetse ku giciro kimunyuze. Kandi birumvikana ko twese tuba dushaka gufungura amafunguro akize ku ntungamubiri ariko cyane cyane agirira akamaro abana.”

Perezida Kagame ariko yavuze ko kimwe mu bibazo Afurika igomba guhangana nacyo ari umubare munini w’abava mu cyaro bakimukira mu mijyi, bityo bagakenera byinshi byo kubatunga biherekejwe n’ibikorwa remezo.

Avuga ko kugira ngo abantu batuye imijyi y’Afurika bakomeze kubona ibibatunga bizasaba imikoranire inoze hagati y’abahinzi bo mu cyaro n’abatuye imijyi, byose bigakorwa mu muyoboro unoze washyizweho n’abafata ibyemezo muri Politiki z’ubukungu.

Kagame avuga ko ko kuba Afurika yarashyizeho uburyo bw’ubuhahirane hagati y’ibihugu byayo ari uburyo bwiza bwo gufashanya mu kwihaza mu biribwa.

Ku rundi ruhande, Umukuru w’igihugu yavuze ko kuba hari ibiribwa Afurika igitumiza hanze biterwa n’uko hari ibitaranozwa imbere mu bihugu byayo birimo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no gukorana ubucuruzi hagati y’ibihugu byayo.

Yishimira ariko ko hari intambwe iri guterwa kugira ngo izo mbogamizi ziveho gusa agasaba urubyiruko gukomeza gushyira imbaraga muri byo kugira ngo rube arirwo ruzamura ubuhinzi bw’Afurika y’ejo hazaza.

Inama yigaga ku iterambere ry’ubuhinzi yaberaga mu Rwanda yitabiriwe n’urubyiruko rukora cyangwa rwize iby’ubuhinzi, abafata ibyemezo bya Politiki mu by’ubuhinzi, abahanga bigisha muri Kaminuza n’abandi.

Ni inama yiswe African Green Revolution Forum.

Mu mirima y’i Nasho buhira bakoresheje ikoranabuhanga

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikoranabuhanga rizazamura ubuhinzi bushyirwamo ingengo y’imari ya 3.5% gute? Ntibishoboka. Icy’ibanze gikenewe, ni imihanda mizima mu cyaro ituma ubuhahirane bushoboka, ni imbuto z’indobanure n’izindi nyongeramusaruro zizewe kandi zigerera ku bahinzi ku gihe, ni uburyo bwiza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bifasha ubutaka kurumbuka no kurwanya ibyonnyi, ni ugishora imari ihagije mu buhinzi no gufasha abahinzi kubona inguzanyo bitabagoye, ni uburyo bwiza bwo gusarura, gutunganya umusaruro, kuwuhunika no kuwugeza ku masoko iyo uw’ibanze abahinzi bakeneye mu ngo zabo wabonetse. Muri ibi byose ikoranabuhanga mu buhinzi tuba tuvuga ni irihe? Nizere ko atari drones na sattelites.

    • Urakoze kubambwirira. Uwakugira conseiller wa perezida ariko wumva inama ndumva wakora ibitangaza.Kuko simpamya ko abantu bose baba mu Rwanda badatekereza.

  • His Excellency turamuhezagiye. Tumutegereje n’ubwuzu bwinshi mu nama y’abakuru b’ibihugu izaba i Goma ku cyumweru tariki 13/09/2020.

  • Africa yibereye mwisiyayoyonyine nkubu urwanda rutuwe na 12,000,000 kandi ubu ntitwihazamubiribwa, ariko ubusodufite tubukoresheje kinyamwuga bwatunga 60,000,000 ugasanga twagiye mubidafite umumaro , abirabura ntidukunda iwacu twakoronejwemubwonko bigatuma tureka aboturibo tukisanisha kubandi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *