U Rwanda rwongerewe ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza | UMUSEKE

U Rwanda rwongerewe ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza

Leta y’Ubwongereza yatangaje ko ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Leta zunze ubumwe z’Abarabu (U.A.E) byongerewe ku rutonde rutukura ruriho ibihugu bitemerewe gukorera ingendo muri kiriya gihugu mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Virusi nshya ya Covid-19 yandura vuba.

Kwinjira mu Bwongereza birabujijwe ku bagenzi bava muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), mu Rwanda no mu Burundi guhera ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 29 saa 13h00.

Gusa ku baturage bakomoka mu Bwongereza, muri Irlande cyangwa bakomoka mu bindi bihugu ariko bemerewe kuba mu Bwongereza bo bemerewe kujyayo.

Itangazo ryasohowe n’Ubwongereza rivuga ko kuva saa kumi za mu gitondo ku wa Gatanu abari bugere mu gihugu bose baraciye mu bihugu byavuzwe birimo n’u Rwanda mu minsi 10, mbere yo kugera mu Bwongereza bagomba kujya mu kato, kandi ngo ntibemerewe kwipimisha kugira ngo bakavemo.

Ubwongereza buvuga ko icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukaza ingamba nyuma y’ibimenyetso bivuga ko Virusi idasanzwe yagaragaye muri Africa y’Epfo ishobora kuba yarageze n’ahandi henshi.

Muri iki cyemezo nta bwo n’ingendo zijyanye n’ubucuruzi zemewe.

Ubwongereza ku wa Gatatu bwashyizeho ingamba nshya zirimo kugabanya ingendo mu mahanga, no kugabanya ibyago byo kwanduzanya COVID-19 harimo gushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’akato muri hoteli, ndetse no gusaba ko ushaka gukora urugendo abanza gusobanura impamvu y’urwo rugendo.

Itangazo rivuga ko ibindi bijyanye n’iki cyemezo bizatangazwa mu Cyumweru gitaha.

UMUSEKE.RW

19 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubwose Rwanda air ntiyemerewe kulandinga muri UK?

  • Natwe abongereza mubashyire ku rutonde rw abatemerewe gukora ingendo ziza mu Rwanda

  • Shiiiiiiiiii muceceke abazungu nabanye nabo ndabazi buriya barashaka gukomatanya na za raporo zabo zejobundi maze bavuge ngo ya nama ya shogomu ntikibaye

    • TRUE

    • Ntukabeshye wabanye nabo se kurusha abandi ehhh guma murugo mwarayikabije
      Mugeze aho mwereka amahanga ko Corona yabishe yabamaze maze yigirira ubwoba arafunga Ngo mutongerera ubwandu cyane ko mu bwongereza ho yaharibase
      None Ngo abazungu urabazi niwe ubana nabo bonyine
      Ntago wafungirana munzu mililion 12 zirarushya Ngo isi ikurebe neza
      Nibagungurire abanyarwanda bakore bige bigeze imbere bige kubana Na Corona urebe ko nabo batabafungurira
      None Wowe Ngo za rapport
      Wenda Kubera ubwongereza bubakire mu mutwe bafungura natwe tukaza ikigali ubuzima ni nku ubwundi
      Naho umuzungu Nta cyaha cye muri iki kibazo ntimukabagerekere si mu bazi mwenyine

  • Mu Burundi ho virus nshya yarahageze. Numvise Perezida wabo abihamya kuri Radio

  • hhh ko bavuga se iyo virusi nshya yo muri South Africa ntibavuge iy’iwabo kandi wumva ariyo rurangiza? Abazungu n’ubwirasi bwabo rwose uwambwira amaherezo! Icyo nabonye iki cyorezo ntigikangwa abibone, abakire, ibyamamare, abatanga amabwiriza, ….

  • Niba ibyo twakoze byose duhembwe kongerwa kurutonde batuvanireho guma mu rugo kuko twaruhiye ubusa.Uganda itarashyize Kampala muri guma murugo kuki batayishyize kurutonde? Ibazeko iyo ugeze Kampala uvuye hanze batagupima Kovidi nki Kanombe.

  • Abategetsi b’u Rwanda bafata ibyemezo bikakaye kugira ngo bashimishe abazungu none ndabona aribo babihombeyemo. UK yafashe iki cyemezo ishingiye ku mibare u Rwanda rwerekana no kuri za lockdown rwashyiriyeho Kigali. Ubu Rwandair ihise ihomba isoko rya UK. Naba bategetsi bajyaga UK gukora za shopping ubu baraba babiretseho gatoya!

  • Yampayinka Rwubusisi uzi ko abera ari abagome nu u Bushinwa bwa stopinze Rwanair disi we ngo yagezeyo itwaye abarwayi gusaaaa mbese muri make ngo yasubije covid aho yaturutse

  • Kombona murino minsi incuti zacu zabongereza zitumereye nabi ra? Reka tugarure igifaransa nigiswayile bagumane ibyongereza byabo.Ababeshya ko igifaransa ari ururimi rukoreshwa mu Rwanda kimwe nicyongereza bazanyarukire ku rubuga rwa Internet ya Police maze murebe.

  • Sinzi ikirikubura ngo kolona nivamo tuzazindukire mu muhanda twamagana abadage nako abongereza.

  • kandi turi aba gatandatu kwisi mu gukumira covid?

  • Iyo ziriya ngendo mu Bwongereza zihagarikwa mbere hose ntabwo iyi COVID y’ubukana bwinshi yadutse muri iyi minsi iba yaraje mu Rwanda. Ariko Rwandair yakomeje kujyayo igenda iyituzanira, birangira ingaruka zirengerewe n’abatajya basohoka mu gihugu bahora muri za gumamurugo na gumamukarere, inzara n’amendes y’ibihano rugeretse.

  • URWANDA ruri kumwanya wa 6 mubihugu ijana bihagaze neza mukurwanya covid19.None se ubwo ibyo byemezo by’Ubwongereza burufatiye sibyo kwamaganwa?Ndumiwe koko!

  • Busynge hano niyongere ahaguruke yamagane akarengane, nibinyoma ubwongereza budukorera.

  • HARYA BARADUKOLONIJE,????NIBA TURI COLONIE YABO MUBAREKE BADUTEGEKE TUBA NO MURYANGO W’IBIHUGU BAKOLONIJE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Batureke tujye mu mihanda twongere tubamagane nkuko twabikoze kuri karenzi karake

  • Abongereza ahubwo baradufashije muri ya gahunda yacu ya guma i Kigali. Ubundi abo bashaka kwica gahunda ya leta bagombye kubagarura bagasobanura iyo bajyaga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *