* Rihitana miliyoni 7 buri mwaka
* Mu isegereti imwe harimo uburozi 7 000
* Kurigerageza ukiri muto niko gutangira
* Kurireka ni inzira itoroshye ariko ishoboka
Uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kutanywa itabi (No Tobacco Day), mu Rwanda itabi ntirikiri umuco, si henshi ubona baritumura ariko na bacye barinywa barigeza kuri benshi cyane batarinywa. Ingaruka zaryo zifite aho zihurira n’uko ubu mu ndwara zica abantu benshi mu bitaro n’ibigo nderabuzima mu Rwanda, 8% bazira indwara z’ubuhumekero, 4% za Cancer. Byose bishobora kuva ku itabi.

Itabi mu Rwanda riracyanyobwa n’abatari bacye
Itariki nk’iyi buri mwaka isi, biciye mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, izirikana umunsi wiswe “No Tobacco Day” ngo abantu bongere kwibuka ububi bwaryo banarigabanye. Uyu munsi harazirikanwa ko riri gutera cyane indwara z’umutima, gucika k’udutsi tw’ubwonko n’izindi.
Abantu miliyoni ndwi (7) ku isi bapfa buri mwaka bazize ingwara zikomoka ku itabi, abagore, abana n’abakozi mu mirimo nibo bugarijwe cyane, abenshi kandi si abarinywa ahubwo ni abagomba kuba bari kumwe n’abarinywa nk’uko OMS ibivuga.
Itabi riracyacuruzwa nubwo bwose hariho imiburo ko ari ribi cyane ku buzima, OMS/WHO ariko isaba za Guverinoma gukomeza ingamba zo kurigabanya.
Mu Rwanda haherutse gucibwa ubwoko bw’itabi ryitwa Shisha, ryo rikaba ari ribi inshuro nyinshi cyane kurusha itabi. Itabi ariko naryo ububi bwaryo ntibushidikanywaho.
Wikipedia ivuga ko hariho ubwoko burenga 70 bw’itabi.
Kuritumura unaritumurira abatarinywa byica ibihaha, umwijima, impyiko bigashyira kuri Cancer zinyuranye. Miliyoni amagana z’abantu ariko ngo ntibazi ko itabi ritera indwara z’umutima.
Mu 2014 abantu barenga miliyari imwe, kuri miliyari ndwi(7) z’abatuye isi, banywa itabi. Hejuru ya 80% by’abarinywa ni abagabo, bagomba kuba bari ahari abagore n’abana.
Uburozi bwaryo ni bwoko ki?
National Cancer Institute ya USA ivuga ko umuti umwe w’itabi uba urimo utunyabutabire dukorewe mu nganda ibihumbi birindwi (chemical products 7000) twose dutera ibibazo mu mubiri. Muri utu 250 ubwatwo dutera cancer.
Usibye ziriya ndwara twavuze ibindi bibazo ritera umubiri harimo; kwangiza amenyo, kubyara umwana utageze, rikanatera ubugumba no kwangirika kw’intanga ngabo.
Kurijyaho biroroshye, kurivaho bigakomera ariko bigashoboka
Abaganga bo mu kigo cy’ubushakashatsi ku kubatwa (addiction) muri Amerika bavuga ko 80% by’abanywa itabi baba barabigerageje bari hagati y’imyaka 11 na 18. Bemeza ko kugerageza ari intangiriro yoroshye yo kubatwa naryo. Iyo ugerageje umuti umwe gusa ngo uba utangiye.
Kurivaho byo ni inzira zo kwiyemeza impamvu, kwiha intego yo kurireka, kwiha igihe runaka cyo kubikora ukitegura mu mutwe, kandi ukarireka udahutiyeho ukarigabanya buhoro buhoro no kubahiriza iyi gahunda wihaye yo kureka kwiyica no kwica abandi ubizi kandi ubishaka.

Ibihaha by’umuntu utanywa itabi n’iby’umunywi waryo