U Bubiligi bwasezeranyije u Burundi inkunga ifatika amatora nagenda neza – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:12 32

U Bubiligi bwasezeranyije u Burundi inkunga ifatika amatora nagenda neza

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’U Bubiligi risaba abanyapolitiki b’U Burundi kwirinda icyatuma igihugu kibamo imidugararo nyuma y’amatora yabaye ku wa Gatatu taliki 20, Gicurasi, 2020.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yarabaye nubwo nta Ndorerezi z’Amahanga zari zihari

U Bubiligi buvuga ko nihatagira imidugararo ikurikira amataora buzakomeza gukorana neza n’U Burundi kandi inkunga ikiyongera.

Riragira ati: “U Bubiligi bushimishijwe n’umuhate washyizweho kugira ngo abaturage n’abanyapolitiki mu Burundi bitabire amatora nubwo hari bamwe babikoze bazi neza ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ariya matora yabaye taliki 20 Gicurasi, 2020 yerekanye intambwe ikomeye muri Demukarasi no kubaka inzego zikomeye. Dusabye abanyapoliiki dukomeje kwirinda ikintu cyose kibi cyazazana impagarara mu baturage, bikaba byatuma ibyavuye mu matora biteshwa agaciro kandi byarabaye muri Demukarasi isesuye.

Dusabye abanyapolitiki bose gukorana bya hafi kugira ngo U Burundi bwa nyuma y’amatora buzarangwe n’umutuzo. Aya matora nagenda neza bizatuma U Burundi bukomeza gukorana neza n’U Bubiligi kandi twijeje Abarundi kuzakomeza ubufatanye mu nzego zose hagamijwe iterambere ryabo rirambye.”

U Burundi hamwe n’U Rwanda byakolonijwe n’U Bubiligi. Byombi byabonye ubwigenge mu 1962.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bano babiligi ye! Wagira ngo ni umwana bariho bemerera bonbon nabyina mabigibigi!

  • Yagenze neza kandi babyishimiye gusa bazagaruka bazanwe niki? Bari barajyanwe niki? Ese tuzibagirwa ibitutsi batutse Nyiricyubahiro Perezida Nkurunziza bo nabandi?

  • Abazungu narushijeho kubatinya ukuntu bavugaga nabi Leta y’uburundi ariko America n’ububirigi ubu batangiye gusingiza Nkurunziza!!!! ngo amatora yagenze neza,ngo abarundi bakoze ibintu bikomeye nibakomerezaho. yewe iyi si irikoreye kabisa. bari bategerejeko asubika amatora ngo ni corona bakamuvugiriza induru, ariko babonye byose bigenze neza ntaruhare babigizemo babona barasebye none batangiye guhindura imvugo. politique we uri umwanda.

  • Birababaje kubona ububiligi bwirengagiza presence y´imbonerakure zifite imbunda mu baturage, zica uwo zishatse, zitozwa ni interahamwe. Aho kubanza bakavuga ko ibyo byose bikemurwa hanyuma bagafasha igihugu kigiye gutera imbere, bo bazafasha ibyobyose gutera imbere. Ubundi izo mbonerakure n´interahamwe ntizifashwa kuva kera nabazungu? gusa Belgique yajyaga ibihisha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *