Uburezi bwa make bwatumye bigira DRC – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga


Uburezi bwa make bwatumye bigira DRC

Impinduka mu burezi mu Rwanda zirimo nine years basic education mu mashuri abanza, imyigire yavuye mu rurimi rw’igifaransa ijya mu cyongereza, ihagarikwa ry’inguzanyo y’abanyeshuri ariko cyane cyane ngo ikiguzi cy’uburezi cyazamutse cyane mu Rwanda, ngo zimwe mu mpamvu zituma benshi mu banyeshuri bo mu Rwanda bari gukomereza amashuri yabo muri Kaminuza zo muri Congo.

Hagati y’umujyi wa Rubavu (Gisenyi) na Goma usanga hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri babanyarwanda bava cyangwa bajya kwiga mu mujyi wa Goma

Izamuka ryibiciro muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda zaba iza leta cyangwa izigenga ryaba ariryo ntandaro abanyeshuri batagira ingano bambuka kwigira muri Congo aho amashuri adahenze .

Umwe  mu banyeshuri  b’abanyarwandakazi wanze gutangaza izina rye wiga  kuri  Universite de Goma Campus du Lacs mu mwaka wa 2 Labo yatangiye avugako atigeze yanga kwiga mu rwamubyaye ngo ariko ubushobozi bwe butamwemerera kwiga mu Rwanda.

Uyu mwari yagize ati : « Sinumva uburyo ki natanga ibihumbi 500,000Rwf ku mwaka  mu Rwanda kandi hano nishyura amadorari 200 ahwanye ni  110,000 Rwf  kandi amasomo twiga ari amwe »

Avugako ahora yifuza  kwiga muri  KHI ariryo shuri ry’ubuzima rya Kigali ariko na none  yareba ikinyuranyo cy’amafaranga bikamutera ubwoba agahitamo kwiyambukira i Congo.

icyapa cyayo

Icyapa cy'iyi Kaminuza y' i Goma

Nubwo benshi mu banyeshuri bagaruka ku kibazo cy’ubushobozi buke, Patient Malekera  wiga mu mwaka wa mbere, kuri we impamyabushobozi zitangwa n’igihugu cya Congo zihabwa agaciro ku ruhando mpuza amahanga kurusha izo mu Rwanda.

Nubwo aba banyeshuri bavugako bishimiye ubuzima bw’ishuri muri Congo,  bavugako ikibazo nyamukuru bahura nacyo ari uko babazwa ibibazo byinshi ku mupaka wa Congo n’u Rwanda cyane cyane kuruhande rwa Congo aho badatinya rimwe na rimwe kubita ba maneko b’u Rwanda bagiye gutara amakuru muri Congo.

Eddy S. Ramses

Umuseke.com

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock