UBUSESENGUZI: Ibya KIYOVU birashya bishyira kuba nk’ibya RAYON SPORTS | UMUSEKE

UBUSESENGUZI: Ibya KIYOVU birashya bishyira kuba nk’ibya RAYON SPORTS

*Gutandukana na Karekezi Olivier  bamaze gutangaho asaga  Miliyoni Frw 3,
*Abafana bacitsemo ibice bibiri,
*Kutemeranya ku mafaranga yaguzwe abakinnyi,
*Abafana bashinja ubuyobozi bw’ikipe kubabeshya…

Nyuma yo kwiharira isoko ry’igura n’igurisha ryabaye nyuma gato y’uko Abanyarwanda bemerewe kuva mu rugo, ikipe ya Kiyovu Sports iravugwamo ibibazo by’amakimbirane ashingiye k’ukuba nta buyobozi irabona buhamye ngo bufate ingamba.

Ibya Kiyovu birimo gishegesha

Kutagira ubuyobozi bishingiye ku ngingo y’uko Komite yayoboraga iriya kipe itarumvikana k’uburyo amatora yakorwa ndetse n’ibyakurikizwa kugira ngo akorwe neza.

Ntabwo ibibazo iriya kipe ifite bishingiye ku mikoro nk’uko bijya bimera ku yandi makipe ahubwo umuzi wabyo ni ubuyobozi itagira.

Tariki ya 4 Kanama, 2020  nibwo umwuka mubi ndetse n’ibibazo biri muri Kiyovu byasakaye, itangazamukuru ribyinjiramo.

Ni nyuma y’uko Olivier Karekezi wari wayemereye kuza kuyitoza atangaje ko azaza ari uko yabonye umuyobozi wayo na Komite kugira ngo bakorane.

Bidatinze umwuka mubi wavugwaga hagati ya Juvénal Mvukiyehe na Thèodore Ntarindwa waje gucururuka nyuma y’ubwunzi bwakozwe na Jean Pierre Kayumba bita Kaburimbo.

Umwe muribo(Mvukiyehe na Ntarindwa) yatubwiye  ko n’ubwo bahuye byari urwiyerurutso kugira ngo batangire bategure umwaka w’imikino.

 

Bisa n’aho Karekezi Oliver aho kuba igisubizo yabaye  ikibazo

Cyera kabaye umutoza mushya wa Kiyovu, Karekezi Olivier yageze mu Rwanda, ahitira mu kato nk’abandi bose binjiye mu Rwanda, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kureba nib anta cyorezo cya COVID-19 baba baranduye.

Nyuma aza kukavamwo atangira ibiganiro mu buryo burambuye n’ubuyobozi bwa Kiyovu SC.

Bidateye kabiri Karekezi yasubijwe mu kato nyuma yo kujya mu birori by’umukunzi wa Sarpong, ahahurira n’abandi benshi, bifotoza begerenye kandi nta gapfukamunwa.

Nyuma yaje nako kukavamo.

Nta gihe kinini gishize Olivier Karekezi atangaje ko ateganya kuzasubira muri Suède aho yaje aturuka niba ibyo yifuzaga muri Kiyovu SC bidakozwe.

Ndetse ngo arasubirayo mu mpera za Nzeri, 2020.

Ibi kandi yabivuze ataramara ukwezi agarutse mu Rwanda ngo akorane na Kiyovu SC.

Amakuru yizewe  dufite ni uko Karekezi Olivier yifuza ko  Kiyovu Sports  yayoborwa na Mvukiyehe Juvénal, we yita “Perezida”.

Uyu munyemari niwe wamuhaye miliyoni 3 Frw zo kumufasha kongera kuba i Kigali aturutse i Burayi.

Abakorana bya  hafi y’uyu mutoza bavuga ko adashobora gukora ikosa ryo kuguma muri Kiyovu Sports itarimo abagize uruhare rwo kugira ngo ayijyemo  kuko ibyo yaboneye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017/18, byamubereye isomo.

Icyo gihe yirukanywe na Komite ya Muvunyi Paul nyamara yari yarazanywe na Gacinya Chance Denis.

Abafana nabo bacitsemo ibice…

Aka wa mugani ngo ‘umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose’, ibibazo biri mu buyobozi bwa Kiyovu SC byatumye abafana bayo nabo bacikamo ibice.

Igice kimwe cy’abafana ba Kiyovu Sports gishyigiye umuherwe Juvénal Mvukiyehe naho ikindi gishyigikiye  Thèodore Ntarindwa, buri gice kifuza ko umwe muri bo aba ariwe uyobora ikipe.

Iyaba abafana ba Kiyovu SC barigiye ku mateka y’ibyabaye kuri Rayon Sports, bakwirinda ko nabo babigwamo.

 

Inteko rusange y’Abanyamuryango  yasembuye ibibazo biri muri iyi kipe

Tariki ya 23 Kanama, 2020 Inama y’Inteko Rusange yahuje abakunzi ba Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Yaranzwe no kutumvikana kw’abayobozi, ndetse bamwe mu bari bayitabiriye bataha itarangiye.

Iyi nteko yemeje abanyamuryango bashya 63, barimo Perezida w’abafana Minani Hemedi n’Umunyemari Mvukiyehe Juvénal.

Bamwe mu bayitabiriye  bashinje Mvukiyehe Juvénal ko ari we wishyuriye abantu 62 amafaranga asabwa kugira ngo umuntu abe umunyamuryango bityo bazamutore niyiyamamaza.

Kugira ngo ube umunyamuryango wa Kiyovu SC ugomba kwishyura Frw 120 000.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama basabye ko yakorewamo  amatora ndetse bamwe bavuga ko Mvukiyehe Juvénal yagirwa Visi Perezida wa mbere ariko we arabyanga.

Amakuru avuga ko Mvukiyehe ashaka kuyoboza Kiyovu SC, ko ibyo kuba Visi Perezida atabikozwa.

Ubwo inama yari irimbanyije Visi Perezida wa Kiyovu Ntarindwa Théodore yarahagurutse avuga  ko mu igura n’igurishwa, iyi kipe yakoresheje asaga miliyoni 76 Frw mu gihe Juvenal Mvukiyehe(wari Perezida wa Komite ishinze igura n’igurisha)  yavuze ko Ntarindwa abeshya, ahubwo ko bakoresheje miliyoni 86 Frw.

Aba bagabo bari guhanganira kuyobora Kiyovu SC. (Kuva ibumoso ujya iburyo: Juvenal Mvukiyehe na Theodore Ntarindwa)

 

Abafana bashinja ubuyobozi bwayo kubabeshya

Bamwe mu bafana ba Kiyovu SC bavuga ko iyi kipe iyobowe n’abayobozi bakuru yagakwiye guhabwa abayobozi bakiri bato kugira ngo bayifashe gutera imbere.

Abandi bavuga ko bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports baryaryana bikaba  aribyo bituma iyi kipe idatwara ibikombe.

Hari andi makuru avuga ko Karekezi Olivier na Juvénal Mvukiyehe bafite gahunda yo kujyana i Burayi mu minsi iri imbere.

Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports akaba n’umuvugizi Ntarindwa Théodore avuga ko niba Karekezi ashaka kugenda yagenda kuko ntaho umutoza agira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bw’ikipe.

Ati: “Ntabyo narinzi ko agiye kugenda, ubwo nagenda tuzashaka undi.  Ntaho nzi haba ku mugabane w’u Burayi umutoza agira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi, asanga ikipe yarashyizeho ubuyobozi akaba aribwo bakorana.

Kutumvikana kwa Komite bishobora gutuma abakinnyi bigendera…

Nk’uko byagenze muri Rayon Sports, umwuka mubi muri Komite ujya utuma abakinnyi bamwe bahitamo kuva mu ikipe runaka.

Ibi bishobora kuzaba muri Kiyovu SC niba ibintu bikomeje gutya…

Nyuma y’uko isinyishije abakinnyi bashya ndetse ikababwira ko izatangira kubahemba kuva muri Kanama, 2020, Kiyovu SC nta mukinnyi yahembye muri uko kwezi, ahubwo bahawe amafaranga yo kwifashisha.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntabwo ndi umufana wa KIYOVU, ariko nkunda umupira w’amaguru. Ndabona ibirimo kuba muri KIYOVU bishingiye ku gitugu cy’UWO BITA UMUNYEMARI. Ibyo THEODOR NTALINDWA avuga niko biri. Amakipe y’umupira w’amaguru, afite ubuzimagatozi bw’imiryango nyarwanda itegamiye kuri LETA. Inama y’ubutegetsi ishyirwaho n’abanyamuryango gusa, igatorerwa mandat y’imyaka runaka. Akenshi usanga ari 3. Abakinnyi, abatoza n’abandi batekinisiye mu ikipe ni abakozi; Abafana b’ikipe n’abagereranya n’abafafatanyabikorwa cyane ko banyuzamo nabo bagashyigikira ikipe. Ngarutse kubakozi rero, ntabwo umukozi w’umuryango runaka yihandagaza ngo avuge ngo wowe ni wowe nshaka ko umbera PEREZIDA. Niba utabayewe nanjye sibaye umukozi wanyu. Ibyo byaba ari ukwiyemera cyane. None se ubwo uwo mukozi hari uzamuvuga cyane ko perezida ADASHINZWE IMICUNGIRE YA BURI MUNSI Y’UMURYANGO. Ubundi ga amakipe yagombye kugira MANAGER (ntimumwitiranye na manager w’umukinnyi) ushinzwe imirimo ya buri munsi y’ikigo. Akareba byose harimo abakinnyi, abatoza n’bandi bakozi b’ikipe. Uyu mutoza rero n’ubundi azateza ibibazo, nk’ibyigeze kubaho igihe KIYOVU yatozwaga na KANAMUGIRE. Ubwo hazaba harimo ibice 2 bihimana, bitume batatanya imbaraga. NIBA KIYOVU ARI COMPANY, ndabyemera , niyoborwe n’uwashoyemo AMAFARANGA MENSHI. Ariko atari ukuvuga ngo ni ayo yagurije ikipe, oya, ayo yashoye kugirango ikipe ibeho. Atari ibyo, kuba watanze amafaranga menshi mu muryango, ntibivuze ko uhita ugomba kuba perezida. Ni impungenge ko amafaranga azacungwa nabi? N’ubwo waba PEREZIDA bayakwangizanya niba ntamicungire myiza mufite.

  • ABAFANA bifuza JUVENAL , ni abahengamira ahari AMAFARANGA; Bo iby’imiyoborere ntacyo bibabwiye, bo barashaka ikipe itsinda. Ifite i CASH. Uko uboyobozi bwaba bugiyeho kwose. Hakwibazwa impamvu umuherwe JUVENAL yifuza kuyobora KIYOVU niba atari asanzwe ari umunyamuryango. Ndakeka ko atari urukundo akunda iyi kipe. Kuko abatanga amafaranga menshi muri KIYOVU si ko bose bari muri KOMITE. Ubwo hari ikindi ashaka. Ku rundi ruhande, Théodor n’abamushyigikiye ntibakagombye kuvuga ko ABANTU basaga 60 ari abo JUVENAL yazanye. Ahubwo biragaragara ko azi mobilisation. N’ubwo yaba ariwe wayatanze, ariko yinjiye muri KIYOVU. None rero, mwirwanira ubuyobozi, kuko ubusanzwe ni imyanya idahemberwa. Kereka niba mufite uko muryamo amafaranga mu bintu bidasobanutse; Inama: AHO KWANGIZA IKIPE, MUREKE ICYO KIMANUKA JUVENAL ayobore, Théodor akomeze kuba VICE WE. Hanyuma mushyireho amategeko n’amabwiriza asobanutse kugirango muzirinde amakimbirane ashingiye ku marangamutima y’abafana n’abatoza wongeyeho n’abayobozi. Hayobore amategeko n’amabwiriza, apana uko PEREZIDA CYANGWA UMUTOZA ABISHATSE. Maze mu muhe mandat 1, ayobore, nagira ibyo yangiza yegure hakurikijwe yamabwiriza. MUREBE KURE, KANDI MUNYUNGU Z’ABAFANA N’ITERAMBERE RY’UMUPIRA. GUSA NIBA MUSHORA MUTEGEREJE KWUNGUKA, ibyo mvuze naba ngosoreye murucaca.

  • Ndabona nawe woherejwe na Ntarindwa, kandi biragaragara ko byamu
    naniye.
    Ahubwo nawe nave mu nzira, ikipe ifatwe n’ababishoboye

  • Aba rayon sports twabaye coronavirus tuzabanduza paka mwarayisetse none coronavirus irabatangiye hhhh

  • Ibintu byose byatangiye kwitwa “UMURYANGO” njye bintera ubwoba kabisa, ni uburyo bworoshye ariko buri very effective mu gutera confusion mu mitekererze y’abantu ! Ngo Rayon ni umuryango, ngo Kiyovu ni umuryango, buriya na KNC yaratanzwe, Gasogi ye ejo araje ayite umuryango !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *