Ubushinjacyaha bwasabye ko Dr Gahakwa wabaye Minisitiri afungwa by'agateganyo | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:56 47

Ubushinjacyaha bwasabye ko Dr Gahakwa wabaye Minisitiri afungwa by’agateganyo

Dr Gahakwa Daphrose yahakanye ibyaha byose aregwa n’Ubushinjacyaha, nabwo bumusabira gufungwa iminsi 30 muri gereza. 

Dr Gahakwa Daphrose ari mu Rukiko kuri uyu wa Kane

Umucamanza yanzuye ko azasoma icyemezo cy’Urukiko ku wa Kabiri  w’icyumweru gitaha saa kumi z’umugoroba.

Ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Kane taliki 15 Ukwakira, 2020 nibwo Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yageze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kugira ngo asomerwe ibyo aregwa, anaburane ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha buri kuvuga ibyo bushinja Dr Gahakwa bukaba buri kumushinja ko yigeze guha umukwe we witwa Fraudouald isoko rya miliyoni Frw 800 ryo kuhira, icyo gihe  Dr Gahakwa Daphrose akaba yari ari umuyobozi w’umusigire wa RAB.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iri mu Murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.

Byamenyekanye muri 2017 iyo mashini ikurwa mu murima we.

Ubwo uwunganira Dr Gahakwa yahabwaga ijambo kugira ngo agire icyo avuga ku kirego cy’Ubushinjacyaha yavuze ko kuba iyo mashini yarasanzwe mu murima nta ruhare umukiliya we yabigizemo.

Avuga ko yaje mu rwego rwo gufasha abahinzi bo muri kariya gace nk’uko RAB isanzwe ibikora.

Kandi ngo umukiliya we yabigaragarije ubuyobozi bwa RAB ariko bushyiramo ubushake buke bwo kuza kuyihavana, bityo ngo nta kunyereza umutungo wa Leta kwabaye.

Ku cyaha cyo kugira uruhare rutaziguye mu itangwa ry’isoko, umwunganira yavuze ko umukiriya we atarashinzwe gutanga amasoko muri RAB isoko ryatanzwe muri 2015.

Akomeza avuga ko, ikompanyi yitirirwa umukwe wa Dr Gahakwa atari byo, ahubwo ngo habayeho gupiganwa bikiri muri MINAGRI kandi icyo gihe ngo Dr. Gahakwa ntiyakoraga muri MINAGRI.

Nyuma ngo byaje kwimurirwa muri RAB,  Dr. Daphrose Gahakwa atabigizemo uruhare.

Uwunganira Dr Gahakwa yasabye ko umukiriya we akurikiranwa adafunze, urukiko ngo rwamuha amahirwe yo gukurikiranwa adafunzwe nk’uko Amategeko abimwemerera kandi ngo afite aho atuye hazwi ari ho Kimironko.

Ku mpugenge zagaragajwe n’Ubushinjacyaha bw’uko uregwa yacika ubutabera, umwunganira yabihakanye agaragaza ko Dr Gahakwa amaze imyaka 3 dosiye ye ihari kandi ngo ntiyatorotse.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Dr Gahakwa afungwa by’agateganyo iminsi 30.  Nyuma yo kumva impaka, Umucamanza ategeka ko ikemezo kizasomwa ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Uruhande rwunganira Dr Gahakwa Daphrose ruvuga ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze

Urubanza rwe rwari ruherutse gusubikwa kubera uburwayi bwe

Icyo gihe inteko yari iyobowe n’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba cy’Urukiko saa mbiri n’igice za mugitondo, Umucamanza ufite urubanza abwira abari aho ko rutakiburanishijwe kuko umuburanyi, Dr Daphrose Gahakwa yasabye ko yabanza akivuza akazaburana avuye kwa Muganga.

Umucamanza yahise arusubika avuga ko rwimuriwe kuri uyu wa Kane saa mbiri za mu gitondo. Dr Daphrose Gahakwa amaze iminsi mu Bushinjacyaha afungiye kuri Station ya Police ya Remera.

Ubushinjacyaha bwamutaye muri yombi ku wa 02 Ukwakira 2020 ku gicamunsi, bumukirikiranyeho ibyaha bibiri.

-Icyaha cyo Kunyereza umutungo wa Leta,
-Icyaha cyo Gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

 

Dr Gahakwa Daphrose

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuva ubuyobozi bwa Leta na business mu Rwanda byuzuyemo abantu bafitanye amasano ya hafi kubera kwironda, amanyanga aregwa Dr Gahakwa azakomeza gukorwa n’abayobozi benshi cyane.

  • Niba Leta yacu ishaka kwimakaza gukorera mu mucyo, FPR iyikuriye nibanze ive mu bucuruzi kuko ari yo ifite monopole muri business zinjiza akayabo zose. Niyo itanga amasoko kandi ikayiha. Kandi amenshi mu masoko ahabwa companies na sosiyete za FPR ntibanayapiganira, nta n’utinyuka kubakebura iyo ayo masoko batayakoze neza. Ibyo barega Dr Gahakwa, ni toto cyane urebye ibishobora kuregwa ishyaka riri ku butegetsi mu masoko ya Leta.

  • Iyi ni barene na njye nkaba tirapiya kabisa. Amasambaza yo ubu ntabwo agezweho.

  • Yewe, ngo abatindi basa n’impu zabo koko !! Kabisa Mufunge ibisambo, aba nibo birirwa bavuza induru ngo “bakunda igihugu kurusha abandi bose”. Turashaka no kubona umwe wari ushinzwe RSSB witwa Kantengwa nawe ari mu nkiko. Yarekuwe ngo kuko yari “arwaye” umutima, kuva ubwo ntiyongeye gukurikiranwa. Iyo ndebye ariya mazu ya RSSB i Gacuriro n’andi anyanyagiye mu ntara ariko atabyara umusaruro numva aghinda kanyishe ! Muzane ibisambo byose bifungwe ! Aba nibo bahejeje igihugu mu bukene n’imyenda y’abazungu ihoraho !

  • Ibyo kwiba ntibyabura kuboho ,kuko business yivanze na politique ,Abategetsi nibave muri Business kuko amasoko yose nibo bayafata ,ibitejwe cyamunara nibo babigura,bose bazakurikiranwa nande ? Hafungwa utakirebwa neza n’ibukuru abandi barakomeza bakarya,ibi biba bimeze nka theatre ngo bereke Abaturage ko ubucamanza bukora .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *